- Yize ubukungu araminuza kugera kuri Masters
- Asanzwe akina Basketball kandi yakiniye n'ikipe y'igihugu
- Yavuze ku cyerekezo cy'igihugu cyamuharuriye inzira
- Yagarutse ku mateka ashaririye ashingiye ku mubyeyi we wagize uruhare muri Jenoside
Kuva mu Ukuboza 2024, Mukazayire ni Minisitiri wa Siporo, inshingano yahawe avuye ku mwanya wo kuba Umunyamabanga wa Leta.
Mu kiganiro yagiranye na Daniel Bernard, umwe mu bashinze umuryango Ride For Unity's BikeCast, yagarutse ku buzima bwe, n'uko yabaye Minisitiri wa Siporo.
Ride For Unity ni umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere indangagaciro zirimo kwihangana, kudaheza, uruhare rwa buri wese no kurengera ibidukikije binyuze muri siporo.
Izi ndangagaciro ni zo ugenderaho ukora ibikorwa bibyara inyungu. Ukorana n'amashuri, kaminuza n'ibigo bitandukanye muri gahunda zawo, hagakorwa ubukangurambaga bushingiye ku gushishikariza abakiri bato gukora siporo bitari nk'inyungu ku buzima bwabo, ahubwo bikarenga ikagira ikindi gisobanuro binyuze muri siyansi, ikoranabuhanga n'ibindi bifitiye umuntu akamaro.
Daniel Bernard yabajije Mukazayire uko yabaye Minisitiri wa Siporo. Yasubije ko nk'Umunyarwanda, rimwe na rimwe bigora kuvuga ku rugendo rwe akuyeho ubuzima igihugu cyanyuzemo.
Amasomo ye yayigiye mu Rwanda kuva ku yisumbuye kugera kuri Kaminuza aho yaminuje mu bukungu muri Kaminuza y'u Rwanda. Ubu afite Masters muri iyo ngeri.
Uyu munsi ni Minisitiri wa Siporo nyuma yo gukora mu Biro by'Umukuru w'Igihugu igihe kigera ku myaka 10 nyuma agakora mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB.
Yahavuye ajya gukora mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, inshingano zakurikiwe no kujya gukora muri Minisiteri ya Siporo nk'Umunyamabanga Uhoraho nyuma nka Minisitiri.
Ati 'Mu buzima bwanjye, ndi umuntu wakunze siporo. Nakinnye Basketball mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza, nakiniye by'igihe gito Ikipe y'Igihugu nyuma njya mu bindi. Siporo ihora mu byo nkora buri munsi, ndacyakina basketball nk'utarabigize umwuga.'

Yavuze ko kwisanga mu mwanya arimo uyu munsi, bishingiye ku rugendo rw'igihugu cyafunguye amarembo aho icyo umuntu ashaka kugeraho, akigeraho uko byagenda kose.
Yasobanuye ko u Rwanda rumaze imyaka 31 mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko muri iyo myaka, buri Munyarwanda yeretswe ko ashobora kugera ku ntego ze.
Ati 'Twese twabonye amahirwe yo kongera kubaho, kugira icyizere, kumva ko dushobora kugira ahazaza kubera igihugu gifite icyerekezo, igihugu kitwereka ko nubwo twari mu bihe bigoye nk'igihugu n'abantu ku giti cyacu [...] kuko amateka y'u Rwanda aragoye ku buryo bamwe bagowe no kugira icyizere cy'ejo hazaza, abarokotse Jenoside, abari impunzi igihe kinini, imiryango yisanze idafite icyerekezo mu buzima bugoye aho bamwe mu bo mu muryango wawe bishwe, ikindi gice cyaragize uruhare muri jenoside; ni ibintu bigoye igihugu cyisanzemo hanyuma kandi mu bijyanye n'ubukungu, politiki n'ibikorwaremezo, igihugu cyarasenyutse.'
Yavuze ko icyo cyerekezo igihugu cyafashe cyo gusana gihereye ku busa ari cyo cyamuhesheje amahirwe we n'abandi Banyarwanda benshi, kuba aho bari uyu munsi.
Ati 'Muri urwo rugendo, umusingi wo kutwereka ko dushobora kubaka ubuzima bwacu n'igihugu, mbere na mbere ni ukwimakaza ubumwe. Urwo rugendo rw'ubumwe rusaba kubabarira, ubwiyunge, kumva ko duhujwe n'intego imwe yo kubaka, ni intambwe y'ingenzi. Ibyo bidahari, ntabwo nari kubona inzira inyerekeza aho ndi, cyo kimwe n'abandi benshi nkanjye.'
Ikindi cyamugejeje aho ari, yavuze ko ari amahirwe angana kuri bose, ku buryo yabashije kujya mu ishuri, akiga, akabasha no guhatanira imirimo kandi akayibona bishingiye ku bushobozi bwe.
Ibyo byose yavuze ko byunganirwa no kwigirira icyizere, aho umuntu yibonamo ubushobozi yifitemo. Ati 'Ibyo byaramfashije. Kwicara nkavuga nti ndi Nelly, hari ibyo nakora kuri iyi si, hari ikintu kidasanzwe nifitemo undi muntu wese adafite, ikindi ni uguhatana.'
'Rimwe na rimwe tuba dufite icyo cyizere, ariko ntidukoreshe imbaraga zacu zose, ukeneye gukora cyane, kwiga, ugashyiramo imbaraga.'
Mukazayire yavuze ko ikindi cyamufashije mu rugendo rwe ari ikinyabupfura no guhozaho mu byo akora byose.
Yakomeje agira ati 'Ugomba no kumva ko uri hano kugira ngo utange umusanzu wawe, kandi ko uri mu bagomba kugira uruhare mu kubaka iki gihugu. Ko amahirwe yose uzahabwa, ari ayo gutanga umusanzu wawe.'
Nelly Mukazayire wavutse mu 1982, yavuze ko rimwe na rimwe nubwo umuntu yaba yifitemo ubushobozi bungana bute n'ubushake buhambaye, hari ubwo amateka ye ashobora kumubera imbogamizi, akiburira icyizere.
Ati 'Rimwe na rimwe hari ubwo amateka yawe ashobora kukubwira ati ntibishoboka. Ku giti cyanjye, mfite amahirwe agoye ku buryo wavuga uti nabikora. Mfite bamwe bo mu muryango wanjye barokotse Jenoside, n'abandi bo mu muryango wanjye by'umwihariko Mama wanjye, wagize uruhare muri Jenoside.'
'Rimwe na rimwe nari mfite amajwi menshi yambwiraga ngo ntiwabishobora. Ariko icyatumye mbona ko nabigeraho, ni ubuyobozi bukwereka ko bitagombera Mama wawe, umuryango wawe, idini, indeshyo yawe ahubwo ko bigombera icyerekezo igihugu gifite, ko uri Umunyarwanda, ko ufite inshingano, ufite umwanya, hanyuma umuhate ushyiramo ku giti cyawe kugira ngo ubigereho, hanyuma n'intego ari yo yo gukorera igihugu kuko iyo ndi gukorera igihugu nanjye mba ndi kwikorera, nkorera n'abazakurikiraho.'
