Kayonza: Umusaza w'imyaka 65 aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka Umunani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturanyi b'uwo musaza bagaragaje ko batewe agahinda n'ibyakozwe na we bagasaba ko hakoreshwa imbaraga agashakishwa kuko nyuma yo kubikora atongeye kugaragara.

Ibyo byabereye mu Mudugu wa Kabari I, akagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara.

Umugore w'uwo musaza, Umwanzaganye Maria yabwiye TV1 ko nyuma yo kumenya ayo makuru yihutiye kujyana umwuzukuru we kwa Muganga agasuzumwa ndetse akanahabwa imiti.

Ati 'Nageze hano nsanga uwo mwana nta wuhari, mbajije sekuru arambwira ngo umwana yatwaye ibiceri byari bihari arabijyana. Nahise nshakisha uwo mwana, musanga aho yari ari kwa se wabo. Mubajije impamvu yatwaye ibyo biceri ambwira ko atabitwaye ahubwo ngo sogokuru ni we wankanze ndigendera. Yambwiye ko yanuye imyenda ayijyanye mu cyumba sekuru ahita amwambura ikariso. Ni ko yambwiye ni nako yabwiye RIB n'abaganga, amukorera n'ibindi njyewe sinabisubiramo ibyo yamukoreye.'

Yongeyeho ati 'Umusaza naraje mbimubajije mbona yishyize hejuru ntashaka no kunyumva… ubwo bwarakeye umwana mujyana kwa muganga baramusuzuma bamuha imiti, baduha n'igipapuro tujyana kuri RIB ya Rukara.'

Abaturanyi bavuga ko kuba uwo musaza yarahisemo guhunga bigaragaza ko yaba yarakoze ayo mahano, bagasaba ko yashakishwa kugira ngo asobanure ibyo yakoze.

Mutwarasibo yagize ati 'Umusaza w'imyaka 65 gufata umwana w'imyaka umunani ari n'umwuzukuru we ni ibibazo bitoroshye. Kubyakira natwe byaratugoye.'

Undi ati 'Ikibazo cyabayeho kiremereye ni uko yahise atoroka, byumvikane ko icyo yatorotse ari icyaha. Ubundi umuntu atoroka icyaha yakoze. Twebwe byaranatubabaje, umugabo wari ufite abagore babiri ntabwo bari bamuhagije? Ibintu yakoze ni amakosa naze abihanirwe.'

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, rivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu ndetse n'iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga nabwo igihano kiba igifungo cya burundu.

Umusaza w'imyaka 65 wo mu Karere ka Kayonza aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka Umunani



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusaza-w-imyaka-65-aracyekwaho-gusambanya-umwuzukuru-we-w-imyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)