Nubwo ari ikibazo gikomeje guhangayikisha ibyo bihugu, ku ruhande rw'abashakashatsi n'inzego z'ibidukikije, bavuga ko ikibazo atari imbeba ubwazo, ahubwo ari imico y'abantu ituma zibona umwanya n'ibiryo byo gutuma zororoka.
Mu ntara ya Brabant mu Buholandi, abaturage bakunze kubona imbeba mu busitani no mu bindi bice, Piet Maas ukunze kuba ari kuzihiga yavuze ko ibibazo biterwa n'inyamaswa z'ishyamba byoroshye ugereranyije n'ibishobora guterwa n'imbeba.
Mu Bwongereza, mu mujyi wa Eston, habonetse imbeba idasanzwe ifite uburebure bwa santimetero 56 aho ishobora kungana n'injangwe. Ni ibintu byateye ubwoba abatuye muri ako gace.
Mu Buholandi ho abaturage bavuga ko imbeba ziri kurushaho kuba ikibazo gikomeye aho mu 2024 gusa, Amsterdam yakiriye raporo zirenga 6.800 zirebana n'akaga gatezwa n'imbeba.
Mu Mujyi wa Berlin mu Budage habarurwa imbeba nibura miliyoni ebyiri, ubu abakerarugendo bashobora gucibwa amande ya â¬25.000 mu gihe baramuka bataye ibiryo mu mihanda kuko bifatwa nko guha ibiribwa imbeba.
I Paris na ho bibarwa ko hari imbeba zirenga miliyoni enye ziri mu murwa mukuru mu gihe mu Bubiligi ho bivugwa ko nibura Umujyi wa Bruxelles utuwemo n'imbeba miliyoni 2,5 bivuze ko nibura buri muturage atunze imbeba ebyiri.
Akenshi iyo imbeba imaze gutura ahantu, irororoka cyane.
Umuryango muto w'imbebe ushobora kubyara inshuro 15 mu mwaka, mu myaka mike ugahinduka umuryango munini w'imbeba uzwi nka 'Rattopolis.'
Ibi bitera ibyago bikomeye ku buzima bw'abaturage.
Imbeba ziza ku isonga mu gukwirakwiza indwara zandura ku bantu zitandukanye zirimo nka hantavirus na leptospirose.
Inzego z'ubuzima n'ibidukikije zisaba abaturage kwirinda kugira aho bahurira n'imbeba, haba izigifite ubuzima cyangwa izapfuye, kuko n'inkari zazo zishobora kugira uburozi.
Bagaragaje ko mu gihe abantu baba bashaka gukemura ikibazo cy'imbeba nabo bakwiye guhindura imico yabo irimo gufata nabi ibintu, kunyanyagiza ibiribwa aho babonye, kudatunganya neza aho batuye n'ibindi bishobora guha urwaho imbeba.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbeba-zikomeje-kurikoroza-i-burayi