Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro, abanyempano basaga 7000 barinyuzemo, ribafasha gutyaza impano zabo no kuzagura.
Uyu mwaka wo ntusanzwe kuko abatsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi bahuriye mu irushanwa ryiswe 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition'.
Ku wa 26 Kanama 2025 ni bwo aba banyempano batangiye guhatanira umwanya wa mbere muri buri cyiciro cy'impano.
Abahatana bari mu byiciro bitandukanye birimo Kwandika no gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n'Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubugeni n'Ubusizi n'Ubuvanganzo.
Babiri bahiga abandi muri buri cyiciro bagenewe igihembo cya miliyoni 10 Frw zo kurushaho kwagura impano zabo.
Ikindi ni uko bazahugurwa n'inzobere mu ruganda ndangamuco ndetse banafashwe kumurika ibikorwa byabo mu itangazamakuru, hagamijwe kubishyigikira kugira ngo birusheho kungukira benshi binyuze mu guhanga imirimo.
Uwase Christiane Boukuru, ndetse na Emmanuel Kwizera bamaze kubaka izina bari mu begukanye miliyoni 10 Frw buri umwe mu byiciro by'umuziki ndetse no gufotora.
Boukuru yavuze ko aya mafaranga yatsindiye azamufasha mu bikorwa bitandukanye afite, by'umwihariko umushinga yise 'The 26'.
Mu bandi batsinze harimo Munyana Sylivia wihebeye umuziki gakondo no gukomeza gusigasira umurage uwushingiyeho. Byamuhesheje gutsindira miliyoni 10 Frw mu cyiciro cy'umuziki.
We yavuze ko azashyira mu bikorwa umushinga wo kwagura inganzo ye no gushyigikira abakora indirimbo gakondo.
Musafiri James na Mugisha Benoît ni bo bahize abandi mu cyiciro cyo Kwandika no Gukina Filime, aho buri wese yagenewe miliyoni 10 Frw, azamufasha kwagura impano.
Mu Cyiciro cyo Gufotora Simbi Yvan Rudahusha na we yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana miliyoni 10 Frw.
Rurangwa Gullin Omere na Irabizi Samuel ni bo begukanye igihembo mu Cyiciro cy'Imbyino, mu gihe mu Cyiciro cy'Ikinamico n'Urwenya, Uwumukiza Annuarite abifashijwemo na Umuhoza Sandrine na Mukingambeho Henriette ari we wegukanye instinzi, na mugenzi we Nsengimana Théophile.
Mu kiganiro kuri RBA umukozi wa Imbuto Foundation, Martine Umukunzi, yavuze ko nubwo abagiye bahiga abandi mu byiciro uko ari bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi hari aho bamaze kwigeza, ariko basanze bakwiye gukomeza kubaherekeza.
Yagize ati 'Buri cyiciro kiba gifite abantu bafite izina rikomeye, bafite ibyo bubatse, bize. Gukomeza kubaherekeza muri urwo rugendo ni ngombwa kubera ko impano idahagije, twemera ko bagomba no kumenya kuyicuruza.'
'All Stars Edition rero irabahuza, bya byamamare byose twabonye bahize abandi mu byiciro bitandukanye tubahurize ku rubuga rumwe, nabo bahatane hagati yabo. Ikigamijwe ni ukubateza imbere, abatsinda bafite ibihembo bazahabwa birimo amafaranga aruta aya mbere.'
Umuyobozi w'Ishuri ry'Ubugeni n'Ubuhanzi, Jacques Muligande uzwi nka Might Popo, wari uri mu bagize akanama nkemurampaka mu Cyiciro cy'Umuziki, yavuze ko bimwe mu byo bagenderaho harimo kureba icyo impano y'umuntu yamumarira aramutse atsinze amarushanwa, bikanakimarira umuryango Nyarwanda.
Ati 'ArtRwanda-Ubuhanzi ni igisubizo ku bintu byinshi twari dukeneye. Aba baje guhiganwa bari baratsinze ubwa mbere. Bararebye basanga nubwo batsinze ariko hari ikintu kikibuze, n'icyatuma bigeza kuri ya ntambwe yindi. Babagaruye, kandi igihembo bazabona kizabagirira akamaro kanini cyane ugereranyije naho bari bari mbere.'
ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018, yatangiye ku gitekerezo cya Imbuto Foundation muri gahunda y'uyu muryango yo guteza imbere impano z'abakiri bato mu cyiciro cy'inganda ndangamuco.
Ni irushanwa rimaze kunyuramo abanyempano benshi kandi bagenda batera imbere mu buryo bugaragara.
Irushanwa rya 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition' rirakomeza no ku wa 27 Kanama 2025.















