UTAB igiye gufungura ishami i Kiramuruzi muri Gatsibo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishami rizatangirwamo amasomo yo ku rwego rw'icyiciro cya Kabiri mu mashami atandukanye arimo Uburezi mu Cyongereza n' Ikinyarwanda, Uburezi mu Cyongereza no mu Gifaransa, Uburezi mu mibare n'Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, n'Ubugeni mu Icungamutungo.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr. MUNANA Gilbert, yavuze ko icyemezo cyo gufungura ishami rishya i Kiramuruzi kigamije kwagura ibikorwa byayo byo gutanga ubumenyi bufite ireme no kuzamura umubare w'abayigana.

Ati 'Nyuma y'imyaka isaga 20 ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, hafashwe icyemezo cyo gutangiza ishami rishya i Kiramuruzi hagamijwe kwagura uburezi bufite ireme no kubugeza ku baturage benshi, cyane ko twari tumaze kubona ko Kaminuza yitabirwa, nk'uko umubare w'abanyeshuri dufite ubyemeza.'

Yakomeje agaragaza ko UTAB yakoranye cyane n'Inama y'Igihugu Ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) mu gukomeza kunoza ahazatangirwa amasomo hashingiwe ku bipimo ngenderwaho mu burezi bijyanye n'inyubako, ibikoresho bigezweho n'ibindi.

UTAB yashinzwe mu mwaka wa 2006, ikaba ifite amashami (Faculties) atatu, arimo Ishami ry'Imbonezamubano, Icungamutungo n'Iterambere, Ishami ry'Uburezi, n'Ishami ry'Ubuhinzi, Kurengera Ibidukikije n'Ingufu zisubira. Ikaba iteganya no gutangiza ishami rya kane ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga.

Muri ayo mashami yose amasomo atagwa ku rwego rw'icyiciro cya Kabiri (Bachelor), ariko iry'Uburezi rikaba ritanga Post Graduate Studies, ndetse banateganya gutangiza icyiciro cya Gatatu.

Kuri ubu, iyi Kaminuza ibarirwamo abanyeshuri bagera kuri 11.449, harimo abigakumanywa, mu mpera z'icyumweru no mu biruhuko.

Kaminuza ya UTAB kandi yemerewe n'ibigo byigenga gutanga amasomo muri Porogaramu zitandukanye z'igihe gito, zirimo Ikoranabuhanga mu bya Mudasobwa, n'Ubucungamari bw'Umwuga, zombi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa UTAB yavuze ko ku bashaka kwiga muri iryo shami rya Kiramuruzi, kwiyandikisha byatangiye, asaba abujuje ibisabwa kubagana kuko amasomo azatangira ku wa 21 Nyakanga 2025.

UTAB yafunguye ishami ryayo iKiramuruzi mu Karere ka Gatsibo
UTAB kandi yemerewe gutanga amasomo muri Porogaramu zitandukanye z'igihe gito zirimo ikoranabuhanga mu bya mudasobwa
Ni ishami rizatangirwamo amasomo yo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza
Hateguwe kandi ahazatangirwa amasomo hashingiwe ku bipimo ngenderwaho mu burezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utab-igiye-gufungura-ishami-i-kiramuruzi-muri-gatsibo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)