Ni igikorwa uyu muryango wafatanyijemo n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze mu Rwanda (REB), GIZ na Creativity Lab,
Aya marushanwa yateguwe binyuze mu mushinga w'uyu muryango witwa 'Plug-in Play (PIP)' ugamije guteza imbere ireme ry'uburezi bw'abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu.
Haba hagamijwe kubafasha kwiga binyuze mu gukina hifashishijwe ikoranabuhanga 'Learning through Play with Technology (LtPT)'.
Umushinga watangiye mu 2021, wateguye amarushanwa ahuza abana babaye aba mbere mu turere ukoreramo.
Ni uturere twa Ruhango, Nyanza, Kayonza, Nyagatare, Musanze na Rubavu. Batatu bahize abandi begukanye mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ishuri.
Umuyobozi ushizwe imishinga ya Right To Play mu Rwanda, Kabamba Rodgers, yasabye Leta gukomeza gufasha abana bagaragaje impano zidasanzwe zo gukora imishinga itandukanye ishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Ati 'Impamvu twatumiye abafatanyabikorwa ni ukugira ngo abana bagaragaje impano bazafashwe gukomeza gukora imishinga yabo, aho kugira ngo igarukire mu mashuri abanza.'
Akomeza avuga ko bifuza ko ibi bikorwa byagera mu mashuri yose ya Leta.
Imwe mu mishinga yatsinze irimo ujyanye n'inkoni y'ikoranabuhanga iyobora abafite ubumuga bwo kutabona, n'uburyo bugezweho bwo gukaraba intoki hirindwa indwara zituruka mu mwanda.
Abanyeshuri bo muri G.S Kampanga, ni bo bakoze umushinga w'inkoni y'ikoranabuhanga iyobora abafite ubumuga bwo kutabona inabafasha kubaburira igihe bagiye guhura n'ibibazo.
Ganza Bright wiga muri G.S Kampanga ati 'Iriya nkoni ifasha kutagonga ikintu icyo ari cyo cyose kiri imbere kubera ko iyo gihari ihita itanga impuruza ukamenya ko hari ikibazo ukaba wabasha kunyura indi nzira nziza.'
Umukozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Uwishema Aime Vedaste, yavuze ko aya marushanwa afite akamaro gakomeye kandi akaba ajyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ati 'Aba bana bahawe insanganyamatsiko imwe, buri tsinda ritegura ibikorwa bitandukanye bihuje n'iyo nsanganyamatsiko. Uyu munsi bagaragaje ko bafite ibitekerezo byiza kandi bitandukanye byakemura ibibazo abantu bahura na byo hifashishijwe ikoranabuhanga'.
Plug-in Play ikorera mu turere dutandatu no mu bigo by'amashuri 312, hagamijwe kwigisha abana binyuze mu mikino.








