Mu gihe ibiganiro hagati y'u Rwanda n'u Burundi byari bitangiye gutanga icyizere mu gukemura umubano mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kudobya uwo murongo w'ubwumvikane, asubira mu mvugo z'ubushotoranyi n'ibirego bidafite ishingiro. Ibi byabaye mu gihe igihugu cye gikomeje kurwana n'ibibazo bikomeye by'ubukungu, imiyoborere igayitse ndetse n'umutekano.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, intumwa z'u Rwanda n'iz'u Burundi zikorera mu nzego z'umutekano n'ubutasi zahuye inshuro ebyiri ziganira ku bufatanye mu kurwanya ibishobora guhungabanya umutekano. U Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo gukomeza urugendo rw'ubwiyunge n'umuturanyi warwo ari we u Burundi.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro byatangaga icyizere ko ibihugu byombi byakongera kubana neza mu mahoro no mu buhahirane.
Gusa icyizere cyaje guhungabana ubwo Perezida Ndayishimiye yongeye gutangaza amagambo akakaye yibasira u Rwanda, ashinja u Rwanda gushaka kugaba igitero ku Burundi binyuze muri RDC, ndetse yongera kwibutsa ikibazo cy'abantu bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza muri za 2015 avuga ko badatanzwe imipaka idashobora gufungurwa.
Kugaruka mu mvugo z'ubushotoranyi na gahunda z'intambara bishobora kuba bifitanye isano no guhisha ibibazo bikomeye u Burundi buhanganye na byo imbere mu gihugu nk'Ifaranga ry'u Burundi (Fbu) ryataye agaciro mu buryo bukabije
Mu bice byinshi by'igihugu, lisansi yabaye zahabu. Hari ahagaragara imirongo y'imodoka zitegereje lisansi amasaha menshi, ndetse ikaba icuruzwa ku isoko nka Magendu (black market) ku giciro kiri hejuru y'amafaranga yemewe na Leta.
U Burundi bwamaze kwimariya (married) n'imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 muri Kivu y'Amajyepfo. Ibi byatumye u Burundi bushyira ingabo nyinshi muri RDC aho abaturage bavuga ko zibangamira abaturage b'abanyamulenge, ndetse bamwe bakabahunga.
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kunengwa n'amahanga n'imiryango mpuzamahanga ku gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi no kubangamira itangazamakuru. Ibi byose byatumye igihugu cyikubita hasi mu bijyanye n'ubwisanzure bwa politiki n'uburenganzira bwa muntu.
Mu gihe abaturage b'u Burundi bahangayikishijwe n'ubuzima bukakaye bukomeje kugenda buba bubi, ubuyobozi bwabo buri gushyira imbaraga mu gushaka umwanzi hanze aho gushaka ibisubizo mu gihugu. Gutunga agatoki u Rwanda kenshi nk'intandaro y'ibibazo byose si igisubizo, ahubwo bishobora kurushaho gusubiza inyuma intambwe y'amahoro n'iterambere akarere k'u Burasirazuba bwa Afurika kageragezaga gutera, aho kugira u Rwanda urwitwazo.
Amahoro n'ubufatanye byagaragaye nk'inzira rukumbi yateza imbere ibihugu byombi. Guverinoma y'u Rwanda yakomeje kugaragaza ko yiteguye gufatanya n'u Burundi igihe cyose hashyizwe imbere ukuri n'inyungu z'abaturage b'ibi bihugu byombi.
The post Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by'imbere mu gihugu appeared first on RUSHYASHYA.