Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwakira indahira z'abagize guverinoma bashya, yagaragaje ko ashimira cyane Dr. Ngirente Edouard.
Ati 'Ndabanza mpere ku gushimira byimazeyo, Minisitiri ucyuye igihe, Minisitiri w'Intebe Ngirente, mbanze mushimire akazi keza n'imyaka yari amaze agakora.'
Yakomeje ati 'Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera [ubuse]. Nkahera ku izina rye ngo Ngirente? Nanjye nti 'Ba Minisitiri w'Intebe, ugire utyo!' Hanyuma agahera aho abigira atyo nyine. Ndagushimira cyane rero, kandi ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo n'abatahawe indi buriya irahari, irabategereje. Birahinduka gusa ariko ntabwo birangirira aho ngaho ni ko bikwiriye kumvikana.'
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bifuzwa mu nzego zitandukanye mu gukorera Igihugu, ari na yo mpamvu impinduka mu buyobozi zizahoraho.
Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w'Intebe wa gatandatu kuva u Rwanda rubohowe hakanahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabaye umwe mu bayobozi barahiye nyuma y'amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017. Yahawe izo nshingano avuye muri Banki y'Isi aho yari Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wayo.
Mu butumwa yatanze yifashishije urubuga rwe rwa X, yashimye Umukuru w'Igihugu ku cyizere yari yaramugiriye cyo kuyobora Guverinoma.
Ati 'Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe mu myaka umunani ishize. Ni urugendo nungukiyemo byinshi.'
Yarakomeje ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye."
Abanyarwanda nabo bashimiye Dr. Ngirente ubwitange yagize mu gukorera u Rwanda mu myaka umunani amaze kuri izi nshingano kuko hagaragaye impinduka nyinshi kandi nziza mu buzima bw'Igihugu.
Dr. Ngirente yakoze n'izindi nshingano zitandukanye mu Rwanda mbere yo kujya muri Banki y'Isi, zirimo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi mu Iterambere ry'Igihugu muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN).
Yanabaye Umwarimu Mukuru muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2010 ubwo yagirwaga Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubukungu bushingiye ku Buhinzi muri yo.
Ubwo yahabwaga inshingano muri Banki y'Isi, Dr. Ngirente yatanze umusanzu ukomeye mu bushakashatsi bwakozwe mu bukungu, yandika byinshi ku masoko yo mu Karere ndetse n'ingorane z'ubukungu yibanda ku Rwanda.
Afite impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MCs) mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri iyo kaminuza, indi y'icyo cyiciro (MA) mu bijyanye no gukumira ingorane z'ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Saint Louis i Brussels mu Bubiligi.
Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wari-umukozi-uhamye-kandi-w-umuhanga-amashimwe-y-abanyarwanda-kuri-dr-edouard

