Huye: Ingo zisaga ibihumbi 25 zigiye guhabwa amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imishinga izageza amashanyarazi ku baturage bose bagaragaza ko batuye mu bice byemerewe kugezwamo ibikorwaremezo bya Leta, ni ukuvuga abatuye neza bose ndetse n'ahari ibikorwaremezo nk'amashuri, insengero, amavuriro n'ibindi.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (REG), mu Karere ka Huye, Kayibanda Omar, yabwiye IGIHE ko umwe muri iyo mishinga uzageza amashanyarazi ku batuye mu mirenge ya Mbazi, Karama, Mukura, Maraba, Gishamvu, Huye na Tumba.

Ati 'Hatangiye gukorwa ibarura ry'uduce twose twemerewe kugezwamo ibikorwarezo bya Leta n'amashanyarazi arimo twari twaracikanwe, maze dutangire tuhageze ibyangombwa, nta hazasigara muri iyi mirenge.'

Kayibanda yakomeje avuga kandi ko hari n'undi mushinga bibangikanye uzageza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 18 mu mirenge ya Kigoma, Kinazi, Ruhashya, Rusatira, Rwaniro na Simbi aho abayituye benshi banyotewe amashanyarazi, dore ko hari n'utugari tumwe na tumwe tutarageramo n'ipoto n'imwe nka Nyangazi muri Simbi, Nyaruhombo muri Rwaniro n'ahandi.

Abatuye mu mirenge itandukanye izageramo amashanyarazi irimo uwa Simbi, mu tugari twa Nyangazi na Gisakura bavuga ko banyotewe n'uyu muriro, kuko biyumvaga nk'abirengagijwe, dore ko muri utu tugari nta poto n'imwe y'amashanyarazi yari yakahagera, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka mu iterambere, aho bavuga ko bagisudiza imbabura n'imivuba, abandi bakajya kuvumba televiziyo mu yindi mirenge, bikabaheza mu bwigunge.

Umwe mu baheruka kuganira n'itangazamakuru witwa Sahoguteta Pierre, yavuze ko kutagira umuriro w'amashanyarazi mu tugari batuyemo bituma abanyabukorikori basubira inyuma.

Yavuze ko gukora telefone n'ibindi bikenera amashanyarazi bakibikora bya gakondo, bigatuma n'abakiliya babacikaho.

Ati 'Tekereza ko nka njye ukora telefone, kugira ngo nyisudire usanga ngomba gucana udukara ku mbabura, kugira ngo nshongeshe sudire, mbese ubona ko twasigaye inyuma kubera kutagira umuriro.'

Muhawenimana Samuel nawe ati 'Abana bacu ubona ko kwiga bibagora, gusudiza urugi bigombera kujya mu Murenge wa Ruhashya, ukoze ibirometero byinshi, ni ibibazo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yizeza abaturage ko mu gihe cya vuba umuriro w'amashanyarazi uzaba wabagezeho, akabasaba kuzawifashisha biteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

Kuri ubu imibare igaragaza ko Akarere ka Huye kageze ku gipimo cya 74,8% gakwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Akarere ka Huye kagiye gukwirakwiza umuriro mu bice byose utarageramo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ingo-zisaga-ibihumbi-25-zigiye-guhabwa-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)