Ni Inama yayobowe na Perezida Kagame. Ubusanzwe yitabirwa n'abaminisitiri n'abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zose, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB).
Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Umunyamabanga Mukuru w'Ubunyamabanga bw'Inama y'Abaminisitiri hamwe n' Abanditsi b'Inama y'Abaminisitiri. Bitewe n'impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y'Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w'ibyigwa.
Iyi nama iterana rimwe mu byumweru bibiri, ku wa gatatu w'icyumweru, Gusa si ko buri gihe iterana ku wa Gatatu, ahubwo ishobora no guterana ku wundi munsi uwo ari wo wose, mu nama idasanzwe, igihe bibaye ngombwa.
![]()
Ni inama yateranye kuri uyu wa Gatatu iyoborwa na Perezida Kagame
![]()
Iburyo bwe hari hicaye Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, ibumoso hicaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa
![]()
Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, aganira n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika [iburyo], Minisitiri muri MINECOFIN, Yusuf Murangwa, n'Abanyamabanga ba Leta muri muri MINECOFIN, Mutesi Rusagara na Godfrey Kabera
![]()
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, na we yari yitabiriye iyi Nama y'Abaminisitiri
![]()
Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, aganira na Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA [hagati], ndetse na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly
![]()
[Iburyo] Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence. [Ibumoso] Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Butera Yvan, aganira na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine
![]()
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, aganira na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa
![]()
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira [Ibumoso] aganira na Minisitiri w'Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine
![]()
Minisitiri Ugirashebuja na Minisitiri Uwamariya baganira [ibumoso], iruhande rwabo hari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Uwizeye Judith na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Patrice Mugenzi
![]()
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Godfrey Kabera, aganira n'Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe
![]()
Abitabiriye inama baba bakurikirana neza ibiri kuyivugirwamo
![]()
Abicaye ku murongo w'inyuma harimo Minisitiri Nkulikiyinka Christine wa MIFOTRA, Olivier Kabera wa MININFRA, Mukazayire Nelly wa MINISPORT, Gen (Rtd) Kabarebe wa MINAFFET, Uwizeye Judith wa Perezidansi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wa MINIYOUTH na Jean Guy Afrika wa RDB. Ku w'imbere hicaye Patrice Mugenzi wa MINALOC, Ugirashebuja Emannuel wa MINIJUST, Ingabire Paula wa MINICT, Rwego Ngarambe wa MINISPORT, Marizamunda Juvenal wa MINADEF, Yusuf Murangwa wa MINECOFIN na Meya wa Kigali, Samuel Dusengiyumva umwicaye inyuma
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-uko-byari-byifashe-mu-nama-y-abaminisitiri-yateranye-ku-wa-gatatu