Abiga amategeko muri UNILAK bibukijwe inshingano zikomeye zibategereje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ku wa 20 Nyakanga 2025, mu kiganiro bahawe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ryo kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda (ILPD), Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, ubwo yabaganirizaga ku musanzu bakeneweho mu mwuga w'amategeko n'akamaro ko kwiga muri ILPD.

Dr. Muyoboke yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatumye ubuyobozi bwa ILPD butangiza iki gikorwa cyo kujya gusura abanyeshuri biga amategeko ari ukubigisha amateka ajyanye na yo ndetse no kubibutsa inshingano zibategereje hanze.

Ati 'Turimo turashaka ngo abanyamategeko b'u Rwanda mwumve inshingano zibategereje aho kugira ngo uze kwiga bisanzwe urwanira amanota ahubwo umenye y'uko hari ibigutegereje hanze ukwiriye kumenya.'

Yakomeje ababwira ko mu gihe bari kwiga amategeko badakwiriye kuyiga bisanzwe ngo bayafate mu mutwe gusa kubera ko amategeko nta butabera bubamo ahubwo ikibamo ari uburenganzira n'inshingano.

Ati 'Igihe cyose muri kwiga amategeko mugomba kwibaza muti ese ingingo y'itegeko batwigishije ituruka he? Ese yaba igamije iki? Kubera ko mu manza cyangwa ibyemezo by'inkiko ni ho honyine hatangirwa ubutabera.'

Uyu muyobozi yanasobanuriye aba banyeshuri ko ubutabera mu Rwanda bwatangiye kera butigeze buzanwa n'abakoloni ahubwo Abanyarwanda bari bafite inzira esheshatu zo kumenya niba umuntu ahamwa n'icyaha.

Dr. Muyoboke yeretse aba banyeshuri ko ILPD ihari nka kimwe mu bisubizo bizabafasha kurushaho gutyaza ubwenge, kugira ngo bahinduke abanyamategeko igihugu na Afurika bifuza, ndetse abifuriza ikaze mu gihe bazaba basoje kaminuza bakajya kwihugura muri ILPD, kuko ari yo nzira umushingamategeko yateganyije yo kwinjira mu myuga itandukanye y'amategeko.

Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro na bo bavuze ko bungukiyemo byinshi bizabayobora mu gihe bazaba bageze hanze ya Kaminuza.

Ishuri rya ILPD rigira gahunda zitandukanye zo gutanga amasomo, harimo iy'abanyeshuri biga ku manywa, abiga nimugoroba no mu mpera z'icyumweru.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yatangaje ko mu gihe kiri imbere hazashyirwaho inzu ndangamateka y'ubutabera bw'u Rwanda
Abanyeshuri batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byerekeye ku byo bigishijwe
Abanyeshuri bari bakurikiye amasomo bahawe n'umuyobozi wa ILPD



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-amategeko-muri-unilak-bibukijwe-inshingano-zikomeye-zibategereje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)