
Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abari abubatsi ku nyubako y'Ibitaro bya Gihundwe, abari abaforomo mu bigo nderabuzima birebererwa n'ibitaro bya Gihundwe ndetse n'abari abaturanyi babyo bishwe nyuma yo guhungira muri ibi bitaro.
Mu gihe cya Jenoside, Ibitaro bya Gihundwe byarimo kubakwa. Karangwa Eugene utuye hafi y'ibi bitaro, yabwiye IGIHE ko mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye mu nyubako z'ibitaro zarimo zubakwa barahicirwa.
Ati 'Buri mwaka ibi bitaro bitegura igikorwa cyo kubibuka ariko byaba byiza hakozwe urutonde rwabo rukanandikwa ku kimenyetso cy'amateka.'
Niyonzima Protais ni umwe mu Batutsi biciwe mu Bitaro bya Gihundwe. Umugore we, Uwantege Esperence, yabwiye IGIHE ko ibi bitaro bikwiye gukora ikusanyamakuru hakamenyekana Abatutsi bahiciwe muri Jenoside.
Ati 'Ubuyobozi bw'Ibitaro burahinduka ariko amateka ntabwo ahinduka. Iryo kusanyamakuru rikozwe byafasha abafite ababo bahaguye mu kubibuka.'
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gihundwe, Mukayiranga Edith yavuze ko bari gukora ikusanyamakuru kugira ngo hamenyekane Abatutsi biciwe mu gace ibi bitaro biherereyemo.
Ati 'Ndasaba umuntu wese uzi aho Umututsi yajugunywe, haba mu kigo nderabuzima, haba aho ibitaro byari biri kubakwa, haba hafi yabyo, dukeneye kumumenya kugira ngo nawe tuge tumwibuka. Ni igihango dufitiye abacu. Twanamenya n'abashibutse kuri bo nabo tukabakomeza, tuti 'nibahumure ntabwo tugipfuye dufite ubuyobozi bwiza.''
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gihundwe bwunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gihundwe bunaremera Kayisire Theophile warokotse Jenoside.
Ibitaro bya Gihundwe byatangiye kubakwa mu 1993, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari bikirimo kubakwa.
Mu bamaze kumenyekana ko babiguyemo harimo uwari Umuganga Mukuru w'Akarere k'Ubuvuzi ka Cyangugu, Dr. Nagapfizi Rulinda Ignace, wiciwe mu Mudugudu wa Murambi byubatsemo. Harimo kandi abari abubatsi ndetse n'ababika ibikoresho byubakishwaga.
