Musanze: Handspun Hope yashimiwe uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 19 Kamena 2025 n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ubwo hatahagwa inzu nshya ebyiri zizafasha mu kwita ku bagore bafite ibibazo bitandukanye n'urugo mbonezamikurire rw'abana.

Handspun Hope ni Umuryango wa Gikristo utari uwa leta ukorera mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, ugamije guca burundu ubukene bwibasiye abagore bari mu kaga n'imiryango yabo.

Inyubako nshya ebyiri zatashywe zizafasha mu burezi bw'abana bato (daycare center), nk'intambwe ikomeye mu kurera neza abato binyuze mu burezi bw'ingo mbonezamikurire.

Izi nyubako kandi zizifashishwa mu kwigisha abagore imyuga itandukanye, kubaha amahugurwa n'ahantu ho kwagurira ubumenyi, aho bazajya basengera, icyumba cyo kuvuriramo abarwayi, icyumba mberabyombi cyakira abarenga 300, amashuri n'ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimangiye ko Handspun Hope ari umufatanyabikorwa w'ingenzi kuva mu 1976, aho ufasha ahanini abagore bafite amateka akomeye y'ihohoterwa, ubwandu bwa virusi itera SIDA no kudahabwa agaciro mu muryango.

Ati 'Uyu muryango uhemba umushahara wa buri kwezi ungana n'ibihumbi 120 Frw wongerwaho 16,700 Frw ashyirwa mu kigega cyo kwizigamira. Ariko kurenza ibyo, Handspun Hope itanga ubufasha bujyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, inashishikariza abagore kugira ubuzima bushya bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo.'

Ubuyobozi bw'Akarere bwagaragaje ko ibikorwa bya Handspun Hope bihuzwa n'Intego ya gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) by'umwihariko mu guteza imbere urwego rw'imari n'ubukungu, guteza imbere abagore n'iterambere ry'ibikorwa remezo.

Akarere kasabye Handspun Hope kongera umubare w'abana bafashwa n'urugo mbonezamikurire (ECD), kongera abagore bitabwaho, gufatanya mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kongera amazi meza no gufasha abangavu babyariye mu rugo.

Akarere kemeje ko gafite ubushake bwo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire (MoU) na Handspun Hope, mu kurushaho kunoza ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Handspun Hope mu Rwanda, Igiraneza Confiance yavuze ko intego nyamukuru ari ukwita ku iterambere ry'umuryango nyarwanda cyane cyane umugore wo mu cyaro, guharanira uburezi bwuzuye bw'umwana, kwita ku mirire myiza y'abakiri bato no guteza imbere ibindi bikorwa byose biganisha ku iterambere.

Igaraneza yavuze ko muri Handspun Hope abakozi bihariye bafasha mu buzima bwa buri munsi, barimo impuguke mu buzima bwo mu mutwe, abavuzi b'indwara rusange, umukozi ushinzwe imibereho myiza n'umuforomokazi mu rwego rwo kurushaho kubaka imibereho myiza irambye y'aba babyeyi n'imiryango yabo

Umuryango Handspun Hope ufasha abagore barenga 200 bafite ibibazo birimo virusi itera SIDA, diabète, n'izindi hamwe n'abana babo barenga 100, aho bubakiwe amashuri, ivuriro, urugo mbonezamikurire n'ibindi.

Aho bigishirizwa umwuga w'ubugeni naho hari ibikoresho bibafaha guhugurwa neza
Aba babyeyi bigishwa gukora imirimo itandukanye irimo n'iy'ubugeni
Bigishwa no kuboha imyenda n'ibindi bikoresho
Irerero ry'abana ririmo ibikoresho bijyanye na bo
Ubu ni ubwoya bw'intama bufasha abagore kuboha no gukora imitako n'ibikoresho bitandukanye
Umuyobozi mukuru wa Handspun Hope, akaba ari na we wayishinze, Diana Wiley yagaragaje intego yabo ari ugufasha umugore wo mu cyaro kwikura mu bukene
Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi muri Handspun Hope, Tyler Johnson yavuze ko bazakomeza guteza imbere ibikorwa biganisha ku mibereho myiza y'abagore bugarijwe n'ibibazo bitandukanye
Umuryango wa Handspun Hope ufasha abagore bafite ibibazo by'uburyayi butandukanye aho 97% hafashwa abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-handspun-hope-yashimiwe-uruhare-mu-kuzamura-imibereho-myiza-y-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)