Umwaka wa 2024 wasize mu Rwanda havutse abana barenga ibihumbi 417, bivuze ko buri munsi havukaga abana 1.142.
Imibare igaragaza ko buri mwaka amashuri mu Rwanda yakira abanyeshuri bashya babarirwa mu bihumbi 500, barimo abagejeje igihe cyo gutangira n'abarengeje igihe batatangiriye igihe.
Nk'urugero mu 2022/23 abanyeshuri bigaga mu mashuri y'inshuke bavuye kuri 540.998 bagera kuri 605.229 mu 2023/24. Abiga mu mashuri abanza bavuye ku barenga miliyoni 2,8 barenga miliyoni 3 mu 2023/2024.
Abanyeshuri binjira mu mashuri abanza bari hagati y'imyaka 6 na 11 bageze kuri 148,2% mu 2023/2024 bavuye ku 141% mu mwaka wari wabanje.
Inyandiko ikubiyemo igenabikorwa ry'imyaka itanu yo guteza imbere uburezi mu Rwanda (ESSP 2024-2029) igaragaza ko hakenewe kubakwa ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 37.463 bigenewe abo mu mashuri y'inshuke, n'abanza gusa.
Icyiciro cy'inshuke kizubakirwa ibyuma by'amashuri 18.721 buri cyumba kikazubakwa n'arenga miloyoni 16,5 Frw, bivuze ko byose bizuzura bitwaye arenga miliyari 310,48 Frw. biteganyijwe ko aya mashuri azaba afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 724.648 ku buryo bazaba biga ari 30 mu cyumba kimwe bitarenze mu 2029.
Mu mashuri abanza hazubakwa ibyumba by'amashuri 18.742 hagamijwe kugera ku ntego y'abanyeshuri 46 mu ishuri rimwe. Ibyumba 4.090 bizubakwa ahantu hari amashuri make kugira ngo hagabanywe urugendo rurerure bamwe bakora bajya ku mashuri.
Biteganyijwe ko buri cyumba kizuzura gitwaye miliyoni 16,5 Frw, byose hamwe bikazuzura bitwaye miliyari 378,66 Frw.
Amashuri ashaje azavugururwa agizwe n'ibyumba 12.402 bizarangira bitwaye miliyari 202,51 Frw kuva mu 2024 kugeza mu 2029.
Mu mashuri yisumbuye hateganyijwe kubakwa laboratwari 409 za siyansi, imwe irimo eshatu z'amasomo ya siyansi yigishwa mu Rwanda. Imirimo yo kubaka izatwara miliyari 53 Frw.

Imfashanyigisho za miliyari 51 Frw
Mu biteganyijwe gushorwamo imari harimo imfashanyigisho zo kuva mu mashuri y'inshuke kuzamura.
Mu mashuri y'inshuke hazagurwa ibitabo, ibikoresho bifasha abana gukina imikino itandukanye n'ibindi bifite agaciro ka miliyari 2,2 Frw mu myaka itanu.
Mu mashuri abanza hateganyijwe gutangwa ibitabo birenga miliyoni 4,46 Frw, kimwe gifite agaciro ka 5000 Frw. Byose bizatwara miliyari 22 Frw mu gihe abo mu mashuri yisumbuye, ibyiciro byombi bazahabwa ibitabo miliyoni 3,8 Frw kimwe gifite agaciro ka 7000 Frw.
Mu myaka itanu, biteganyijwe ko abarimu bo mu mashuri y'inshuke n'abanza bazahabwa akazi bagera kuri 3.794, bakazahembwa abarirwa muri miliyoni 55 Frw. Imibare igaragaza ko imishahara y'abarimu bose mu myaka itanu iri imbere izaba ingana na miliyari zirenga 1.580Frw. Abo mu mashuri yisumbuye bazahembwa miliyari 621,5 Frw.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri y'inshuke n'abanza iteganyirijwe miliyari 97,5 Frw, aho buri munyeshuri abarirwa 26.325 Frw. Abo mu mashuri yisumbuye bazagaburirwa n'arenga miliyari 18 Frw na ho abo mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro bakazagaburirwa n'ingengo y'imari ya miliyari 3,55 Frw.
Ku rundi ruhande amafaranga azakoreshwa mu kugeza internet mu mashuri, kubungabunga ibikoresho no kugura ifatabuguzi rya buri kwezi azagera kuri miliyari 20,6 Frw.
Iyi nyandiko igaragaza ko umwaka w'amashuri wa 2024/25 uzasiga amashuri afite internet ageze kuri 63%, bikazagera kuri 85% mu 2028/29.
Amashuri afite amashanyarazi yo ku muyoboro mugari mu 2024/25 azagera kuri 85% na ho nyuma y'imyaka itanu azaba ageze kuri 95%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Miliyari-680-Frw-zizifashishwa-mu-kubaka-amashuri-mu-myaka-itanu