Dutewe ishema n'intambwe yatewe - Trump avuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ku wa 18 Kamena 2025 ni bwo itsinda ry'impuguke hagati ya RDC n'u Rwanda ryasoje ibiganiro by'iminsi itatu byaberaga muri Amerika byasize impande zombi zemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y'amahoro.

Ku wa 27 Kamena, i Washington DC, ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bazasinya banemeze amasezerano y'amahoro. Nyuma ku itariki itaramenyekana, Abakuru b'ibihugu bazahura, baganire ku bijyanye n'amahoro, ituze ndetse n'ibijyanye n'ubukungu mu karere k'Ibiyaga bigari.

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye gitewe ishema no kuba hari intambwe ishimishije yatewe muri uru rugendo rw'amasezerano y'amahoro.

Ati 'Tuzasinya hanyuma duhagarike intambara. Ni iby'agaciro kuri njye kubigiramo uruhare. Ndashimira Visi Perezida, JD Vance n'Umunyamabanga wacu wa leta [ushinzwe ububanyi n'amahanga] ku kazi keza keza bakoze.'

'Rero u Rwanda rumaze igihe kinini mu ntambara na Congo, intambara mbi cyane, rugiye kwemeranya amahoro na Congo, batangire gukorana ubucuruzi na Amerika n'ibindi bihugu hanyuma bagire ubundi buzima bwiza busanzwe. Dutewe ishema n'iyo ntambwe.'

Trump yavuze ko yabikoze no hagati y'u Buhinde na Pakistan kandi ko mu minsi mike igihugu cye kiza gutangira kugirana amasezerano y'ubucuruzi n'u Buhinde hamwe na Pakistan, ati 'ni ibintu byiza'.

Yavuze ko iyo ntambwe yanatewe hagati ya Kosovo na Serbia, ibihugu bimaze igihe kinini birwana.

Ati 'Ubu dufite ibindi bikomeye, nk'u Burusiya na Ukraine, bigaragara ko na ho hari intambwe iri guterwa. Dufite Israel, nta muntu uzi ibi aho bigana, tuzabimenya neza mu gihe gito.'

Trump yavuze ko bigoye kuba yasaba Israel guhagarika intambara, ko biba ari ihurizo kubisaba umuntu uri gutsinda ku rugamba.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye intambwe Amerika yateye mu gushakira umuti ikibazo cy'u Rwanda na RDC. Yashimiye Marco Rubio (iburyo) uri mu babigizemo uruhare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutewe-ishema-n-intambwe-yatewe-trump-avuga-ku-masezerano-y-amahoro-hagati-y-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 14, August 2025