SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n'abakuru b'Ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.
Icyiciro kigizwe n'amakamyo 31 atwaye ibikoresho ni abasirikare barindwi cyatashye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025.
Saa Munani z'amanywa nibwo ibi bikoresho byanyuze mu Karere ka Nyabihu, ahazwi nko ku Mukamira.
Ingabo zari mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha, ku wa 12 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda.




