U Rwanda rukeneye miliyari 5 Frw zo kuvana ku isoko 'casques' zitujuje ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze ubwo yari mu bukangurambaga MININFRA yakoreye mu Karere ka Musanze, bwo gusobanurira abamotari ibyiza byo gukoresha 'casques' zigezweho, zifite ubuziranenge.

Twagirimana yavuze ko hakenewe ko hakoreshwa 'casques' zujuje ubuziranenge, zarinda umutwe w'umuntu mu gihe cy'impanuka, yemeza ko bakoze ubushakashatsi basanga ko izihari zitarinda umuntu ku kigero cyo hejuru.

Ati 'Dukeneye gukomeza kunoza no kubungabunga ubuzima bw'abakoresha moto. Habarurwa abamotari barenga ibihumbi 50, ubwo hakenewe 'casques' ibihumbi 100. Byasaba igihugu asaga miliyari 5 Frw, kugira ngo izisanzwe zivanwe ku isoko.'

Twagirimana yasezeranyije abamotari ko 'casques' zujuje ibisabwa zigiye kuba nyinshi ku isoko bitume igiciro cyazo kikaganyuka.

Iraguha Jean Claude utwara abagenzi kuri moto yagize ati 'Izi 'casques' nubwo tutarazibona ariko twabwiwe ko ari nziza kuruta izo twari dusanganywe. Nidusanga zikomeye kuruta izo dusanganwe bizaba ari akarusho.'

Akomeza avuga ko bifuza ko igiciro cyazo gikwiriye gusatira igisanzweho, kandi bakazibonera hafi, kugira ngo bazoroherwe kuzibona.

Guverinoma y'u Rwanda ubu yatangiye gukorana n'abinjiza moto mu gihugu, bagasabwa kwinjiza izujuje ubuziranenge ku buryo uwo izajya isaziraho azajya aba ari yo asanga ku isoko, izindi zikazagenda zivanwaho buhoro buhoro.

MININFRA ihamya ko kuva mu Ukuboza 2024 nta 'casques' itujuje ibisabwa yemerewe kwinjira mu Gihugu.

'Casques' zisanzwe ku isoko zigura ibihumbi 20 Frw ku isoko ry'u Rwanda.

Casques zigomba kuba zarapimwe, zigaragaza ko zujuje ubuziranenge buteganywa na Loni bwo kuba zikomeye, zidapfa kumeneka, zitavuna abazambaye, ziborohereza kumva no kureba neza, kandi ifite ikirahure kidashobora kumeneka ngo kimukomeretse.

Abatwara moto bo mu Mujyi wa Musanze bitabiriye ubu bukangurambaga bwo gukoresha 'casques' zujuje ubuziranenge
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari mu Stade Ubworoherane y'i Musanze mu bukangurambaga bwa Minisiteri y'Ibikorwaremezo bwo gukoresha 'casques' zujuje ubuziranenge
Abamotari b'i Musanze bitabiriye ubukangurambaga bwa MININFRA bwo gukoresha 'casques' zujuje ubuziranenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-5-frw-zo-kuvana-ku-isoko-casques-zitujuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)