Abo bakurikiranyweho ubujura bwitwaje intwaro batawe muri yombi kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Jali mu Kagari k'Agateko mu Mudugudu wa Kinunga.
Abatawe muri yombi ni Niyomugabo Théogène w'imyaka 20, Mutijima Olivier w'imyaka 25 ndetse na Utazirubanda Vedaste w'imyaka 26 uzwi ku izina rya Black wanafungiwe icyaha cy'ubujura mu bihe bitandukanye.
Hatawe muri yombi kandi Manariyo Vedaste uzwi ku izina rya Byagara w'imyaka 31 ndetse uwo akaba anakekwaho kuba ari mu bahererutse gutega bakanatera icyuma umukozi wo mu Akagera Motor witwa Shala Djanga Albert ku tariki 3 Gicurasi 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abo batawe muri yombi nyuma y'uko muri ibyo bice hari hamaze iminsi humvikana urugomo rwo kwambura abaturage bakanabakomeretsa bakoresheje ibyuma ndetse haranatanzwe ibirego.
Ni nyuma y'uko kandi muri uwo Murenge wa Jali abajura bari baherutse gutera 'salon de coiffure' bambura uwasukaga n'uwisukishaga babafatiyeho ibyuma.
Ati 'Baraje barabinjirana babafatiraho ibyuma babambura amafaranga n'amasakoshi. Bwarakeye dukora 'operation' yo guta muri yombi ababigizemo uruhare abo dufashe dusanga abaturage basanzwe babazi ko babayogoje ndetse umwe muri bo ni we waduhaye amakuru y'aho abo bakora bimwe bari.'
CIP Gahonzire yavuze ko nyuma yo guhabwa ayo makuru bagiye kubata muri yombi bazi aho bari n'amazina y'abo bagiye gufata.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mbere yo gukorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha.
Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage gukomeza kuyiha amakuru ndetse inihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kumva ko bazatungwa no gutwara iby'abandi kandi ko batazigera bihanganirwa mu Rwanda.
Ikindi Polisi ivuga ni ko yahagurukiye abakora ibyo bikorwa kuko iyo umujura agiye kwiba yitwaje ibyuma aba yahindutse umugizi wa nabi kuko aba ashobobora no gukora urundi rugomo.
