Twifuza ko ubushinjacyaha bubijuririra - Me Gisagara ku guhagarika iperereza kuri Agathe Kanziga - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Icyemezo kivuga ko umucamanza ku rwego rw'iperereza yasanze Agathe Kanziga nta bimenyetso byatuma akurikiranwaho ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu cyamenyekanye ku wa 18 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, umunyamategeko Me Gisagara Richard uba mu Bufaransa yavuze ko icyemezo cyafashwe kitavuze ko dosiye ishyizweho akadomo.

Ati 'Ntabwo ari icyemezo kivuga ko dosiye irangiye burundu kubera ko ibyemezo by'umucamanza ku rwego rw'iperereza byose bishobora kujuririrwa. Gishobora kujuririrwa n'Ubushinjacyaha cyangwa abaregera indishyi mu rubanza.'

Me Gisagara yahamije ko na mbere hose ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko iperereza ryakozwe ridahagije bityo hakwiye kongerwa ibikorwa bikorwaho iperereza no kongera igihe hagasuzumwa ibikorwa byakozwe mbere ya tariki 7 Mata 1994.

Ati 'Ubushinjacyaha bwari bwarangije kugaragaza ko bubona ko iperereza ryakozwe n'umucamanza ridahagiije asaba urwego rwisumbuye rwitwa 'chambre d'instruction', ko rwategeka umucamanza gukora irindi perereza kuko yabonaga ari ngombwa ariko umucamanza atarashakaga kurikora.'

Ubusabe bw'ubushinjacyaha bwari bwatanzwe muri Nzeri 2024 bwigwaho muri Werurwe 2025, icyemezo kikaba kizafatwa ku wa 20 Gicurasi.

Ati 'Ntituzi niba urukiko ruzaha ubushinjacyaha ibyo bwasabye ariko uko byagenda kose umucamanza namara gufata icyemezo cye burundu kivuga ko dosiye ihagaze burundu uriya mudamu atoherejwe kuburana, ubushinjacyaha bushobora kubijuririra.'

Yongeyeho ko 'Twifuza ko ubushinjacyaha bubijuririra kugira ngo hajyeho abandi bacamanza bareba niba ibyakozwe bihagije, bareba niba nta perereza rindi ryakorwa kugira ngo uriya mugore ashyikirizwe ubucamanza.'

Kuki u Bufaransa bwanambye kuri Kanziga?

Agathe Kanziga yahungishijwe ku wa 9 Mata 1994, na Leta y'u Bufaransa yari iyobowe na François Mitterrand wari inshuti magara ya Habyarimana Juvenal.

Kuva ageze mu Bufaransa nta kazi kazwi yigeze akora uretse ko yatungwaga na Leta y'u Bufaransa gusa.

Umusesenguzi mu bya Politike, Tite Gatabazi yabwiye IGIHE ko impamvu zituma u Bufaransa budashobora gupfa gutanga Agatha Kanziga zikubiye mu bisigisigi byo ku butegetsi bwa Mitterand bikimurindiye umutekano.

Ati 'Afitanye amabanga n'Abafaransa mu ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside. Indege y'u Bufaransa ni yo yaje kumufata hano. Kugeza n'ubu atunzwe na Leta y'u Bufaransa uretse duke akura ku ruhande ariko kuva agezeyo ibiro bya perezida byatanze itegeko ngo ntazagire icyo abura.'

Gatabazi yavuze ko mu myaka 31 ishize ubutegetsi mu Bufaransa bwagiye buhinduka ariko Kanziga afite abantu bamukomeyeho.

Ati 'Afite abantu bakimukomeyeho kubera impamvu zitandukanye, hari abahakana Jenoside bamukomeyeho, impamvu nk'izo zikaba zatuma umuntu batamwohereza [mu Rwanda].'

Gatabazi avuga ko abahoze mu butegetsi bwa Mitterand, inshuti zabo n'abo mu ishyaka ry'aba-Scialistes bose kongeraho abashyize imbere guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagiha abahamijwe ibyaha byo guhakana Jenoside ijambo mu ruhame no ku maradiyo bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ari bo bamuri inyuma.

Ati 'Abo bantu bagenda banarenga umurongo wa Leta iriho ni bo bagishyigikiye na Agathe Habyarimana.'

Ku ruhande rwa Me Gisagara asanga hagikenewe gushyira igitutu ku Bufaransa ngo bwumve ko Agathe Habyarimana agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Ati 'Ni ngombwa ko dukomeza kubotsa igitutu, ni ngombwa ko abaregera indishyi dukomeza kuziregera, ni ngombwa ko dukomeza gusaba Leta y'u Bufaransa gutanga ubushobozi, igaha ubucamanza ubushobozi buhagije kugira ngo iperereza rihagije ribeho ni na ngombwa ko abantu bose bahaguruka kugira ngo abakorewe Jenoside bahabwe ubutabera.'

Kuva mu 2008, imiryango irengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye ikiremwamuntu.

Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022, Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by'iterabwoba mu Bushinjacyaha bw'u Bufaransa, PNAT yasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw'ibyaha ashinjwa.

Me Richard Gisagara yavuze ko iby'urubanza rwa Kanziga bitarangiye nk'uko abantu babyumva



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twifuza-ko-ubushinjacyaha-bubijuririra-me-gisagara-ku-guhagarika-iperereza-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)