Muhawenimana wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho by'isuku - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Muhawenimana uri muri 360 bageze mu Rwanda ku ikubitiro, tariki 17 Gicurasi 2025 bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu buvuga ko yibarutse ku wa 18 Gicurasi 2025.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, Akarere ka Nyabihu kabinyujije ku rukuta rwa X katangaje ko umuyobozi wako yahaye Muhawenimana ibikoresho byo kumufasha.

Ubutumwa bugira buti 'Umuyobozi w'Akarere, Mukandayisenga Antoinette, yasuye umubyeyi Muhawenimana Ntagisanimana, ufite imyaka 24, akaba yaribarutse umwana w'umukobwa wiswe Uwamahoro Gentille, amaze umunsi umwe ageze mu kigo cya Kijote. Ni mu rwego rwo kumuha iby'ibanze umubyeyi akenera.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko byakozwe mu kumufasha kubona iby'ibanze.

Ati 'Umubyeyi wabyaye aba akeneye kwitabwaho, umwihariko kuri Ntagisanimana ni uko nta mugabo yazanye na we, ariko yabyaye neza, kandi abyarira kwa muganga mu Kigo nderabuzima cya Bigogwe.'

Yakomeje avuga ko yaba we ni abanda bazanye muri iki kigo cya Kijote bazafashwa gusubizwa mu buzima bazasubizwe mu minsi iri imbere.

Abanyarwanda barenga 2.500 nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bw'u Rwanda, rikaganira n'u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko ruzabakira.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yashyikirije umubyeyi uheruka kwibaruka mu kigo cya Kijote ibikoresho by'isuku n'imyambaro
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette kumwe n'Umuyobozi w'inkambi y'agateganyo ya Kijote
Muhawenimana Ntagisanimana w'imyaka 24 yacishagamo akamwenyura nyuma yo gusurwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhawenimana-wibarutse-akigera-mu-rwanda-avuye-mu-menyo-ya-fdlr-yahawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025