
Niyonsenga Elizabeth, utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari urerera muri uru rugo mbonezamikurire, yabwiye IGIHE ko akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bw'amafi ayajyana mu mujyi wa Goma.
Ati 'Mbere ntarabona ahantu nasiga umwana, mu rugo harangwaga inzara ariko aho uru rugo mbonezamikurire ruziye rwaramfashije mbasha gukora ngateza imbere umuryango, kuko mba namusize aha mu gitondo nkajya gushakisha nkagaruka ku mutwara ku mugoroba ntahanye amafunguro.'
Yakomeje avuga ko gusiga umwana muri uru rugo mbonezamikurire yishyura ibiceri 300 Frw ku munsi, kandi bitamugora kuyabona kuko aba yakoze kandi yaronse, ku buryo rumaze kumurerera abana batatu, ndetse babiri muri bo baracutse.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko uru rugo mbonezamikurire rufasha ababyeyi bakora bucuruzi bwambukiranya umupaka rwakemuye ibibazo by'ingutu.
Ati 'Uru rugo mbonezamikurire rwakemuye ibibazo bibiri by'ingutu, birimo icy'umutekano w'abana nk'abari mu kigero cyo gukura, isuku n'imirire yabo, ndetse rwagabanyije ikibazo cy'abata ishuri, kuko mbere abana bato basigaraga ku mupaka bigasaba ko basigana na bakuru babo bari mu kugero cyo kwiga, ibyatumaga umuryango utakaza kabiri.'
Akomeza avuga ko bakeneye izindi ngo mbonezamikurire zikora nk'uru, kuko basanze ari igisubizo.
Uru rugo mbonezamikurire rufite abana 80, mu busanzwe rufite umwihariko w'uko rwakira abana bari mu kigero cy'amezi atandatu kugeza ku myaka itatu, ndetse rikora amasaha menshi kuko ritangira saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ibifasha ababyeyi bahasiga abana kwisanzura.
Urugo mbonezamikurire rwa Petite Barriere rwubatswe mu 2018 n'Umuryango uharanira iterambere ry'umuturage n'uburenganzira bwa muntu ku bufatanye na Leta y'u Rwanda.
Mu Karere ka Rubavu habarurwa abana 50,096 barererwa mu marerero, mu gihe muri bo 1,434 barererwa mu marerero yo mu ngo.




