Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Perezida Kagame na Cheick Camara bahuriye muri BK Arena, aho bari bitabiriye umukino wahuje APR BBC na MBB South Africa, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), mu gice cya Nile Conference kiri gukinira i Kigali.

Sosiyete ya ServiceNow imaze kugenda yagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu ikorera mu bihugu birimpo Kenya na Afurika y'Epfo, aho ikorera ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ndetse no gushyigikira abikorera bashoye imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije.

Si ibyo gusa kuko ServiceNow itegura ibikorwa bitandukanye birimo inama izwi nka ServiceNow Africa Summit, ihuriza hamwe abashoramari bo ku mugabane, hagamijwe gushakira umuti ibibazo bitandukanye.

ServiceNow kandi yibanda cyane mu gufasha inzego zitandukanye zaba iz'ibihugu ndetse n'iz'abikorera gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, by'umwihariko iry'ubwenge buhangano (AI), ibintu u Rwanda na rwo rukomeje gushyiramo imbaraga.

Muri rusange, uretse kuba ServiceNow iri kongera aho ikorera muri Afurika, ikomeje no kongera imbaraga mu gushyigikira impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, ndetse no gushakira ibisubizo ibibazo byihariye bya Afurika hagendewe ku mahirwe ahari.

Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa
Cheick Camara n'abamuherekeje bahuye na Perezida Kagame ku wa 22 Gicurasi 2025 muri BK Arena



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-cheick-camara-uyobora-servicenow-africa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 12, June 2025