
Ibi byagarutsweho ku wa 4 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n'abana biciwe ku Ibambiro mu Karere ka Nyanza.
Ubusanzwe izina Ibambiro, rikomoka mu bihe bya kera aho ako gace kiswe ku Ibambiro, kuko habambwaga impu z'inka, kugira ngo zizakorwemo ibikoresho bitandukanye.
Mukandutiye Immacule, warokotse Jenoside yakorewe ku Ibambiro afite imyaka 18, yavuze mu gihe cya Jenoside hiciwe Abatutsi benshi, aho nyina umubyara n'abandi bo mu muryango we biciwe aha, abenshi bakabajugunya mu musarane w'urusengero rwa ADEPR ruhari ari bazima.
Ati "Bafataga abantu nka batanu bakabakubita ubuhiri, ariko bakabata mu cyobo batarahwana, kuko umubare munini n'uw'abatawemo bari bazima, nyuma yo gusabwa kwicukurira bakabyanga.'
Yasabye ko imva abiciwe ku Ibambiro bashyinguyemo yasimbuzwa urwibutso kuko itabahesha agaciro, bakanashingira ku mateka akomeye hafite.
Ati 'Abacu baracyashyinguye mu mashitingi, turasaba ko hakubakwa urwibutso bagahabwa icyubabiho, rukanigisha ababyiruka ububi bwa Jenoside.'
Ndayambaje Védaste na we ufite abe bashyinguye ku Ibambiro yunze mu rya Mukandutiye asaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona urwibutso rusigasira amateka y'ibyabereye aha, ashimangira ko ubwicanyi bwo ku Ibambiro bwibasiye abana n'abagore ari ikimenyetso zimusiga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari igamije kubarimbura.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yavuze ko ku Ibambiro hari amateka yihariye ari yo mpamvu hakwiriye kwihutishwa umushinga wo kuhubaka urwibutso rwazabungabunga amateka, rugaha agaciro abahiciwe, ariko by'umwihariko rugamije no kuba ishuri ry'amateka.
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Uwineza Béline, na we yavuze ko nk'Inteko Ishinga Amategeko, bazokomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kubaka uru rwibutso ku Ibambiro.
Ati 'Tuzakomeza kubaba hafi muri uru rugendo, inzira yatangiye ntabwo izahagarara, uko ubushobozi bw'igihugu cyacu bugenda buboneka, tuzagera igihe tugire urwibutso rwihariye rw'aya mataka.'
Ku Ibambiro, hiciwe abana n'abagore 454 bari bakuwe mu rusengero rwa ADEPR watabwa mu musarane, ndetse n'umusaza umwe wababimburiye kwicwa ngo kugira ngo akize umwaku abicanyi, batazasamwa n'amaraso y'abana n'abagore bari bagiye kwica, kuko bitari bisanzwe bibaho mu Rwanda.
Mu gihe uru rwibutso rwaba rumaze kuzura aha ku Ibambiro, rukazaba rufite n'igice cy'amateka.










