Vivo Energy igiye kwishyurira amafaranga y'ishuri abana 60 bafite ubumuga bwo kutabona - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye ku ishuri rya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, ku wa 29 Mata 2025, binyuze mu bukagurambaga bwa Vivo Energy Rwanda bwitwa 'Tugendane' bugamije gushaka ubushobozi bwo kwita ku bafite ubumuga, ku bufutanye na Jordan Foundation.

Abanyeshuri 60 bazishyurirwa amafaranga y'ishuri, HVP Gatagara ihabwa imashini zifasha abanyeshuri gusoma no kwandika, inkoni zibafasha kugenda n'ibindi.

Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen, yavuze ko ubu bukangurambaga buhuje neza n'indangagaciro zayo zo kubaha ikiremwamuntu no kwita ku bababaye.

Ati 'Ni ngombwa kwibuka ko tudakwiye gusiga n'umwe inyuma. Aba bana bafite inzozi n'icyerekezo, nubwo bafite ubumuga bwo kutabona ntitwakabaye twibagirwa ko na bo bakeneye amahirwe angana n'ay'abandi. Ibi rero ni byo Vivo Energy iri gukora kugira ngo buri wese abashe kugera ku nzozi ze.'

Umuyobozi w'Ishuri rya HVP Gatagara, Ishami rya Rwamagana, Barindira Jean Damascene, yavuze ko ubufasha bahawe buzatuma abanyeshuri biga neza.

Ati 'Imbogamizi duhura na zo cyane ni ibikoresho, iyo mwana atabihawe kwiga biramugora, ibyacu ntabwo bimeze nk'ibyo mu yandi mashuri asanzwe, birihariye. Ubu twari dufite imashini zibafasha gusoma 50 mu 166 biga hano, izibafasha kwandika 30 n'izisohora impapuro ebyiri gusa, ni nke ukurikije abana twigisha.'

Umunyeshuri mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, Uwizeyimana Anitha, yavuze ko kubera imiryango bamwe baturukamo itifashije hari abagiye badindizwa no kubura amafaranga y'ishuri, birimo guhagarika kwiga igihe runaka.

Yahamije ko bari bafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bike kuko abana hafi 20 bahurira kuri mudasobwa imwe.

Manirakiza Damascene wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yavuze ko inkunga y'ibikoresho bahawe igiye kubafasha kujya babonera ku gihe impapuro bakoresha mu myigire, kandi ko n'abagize amahirwe yo kwishyurirwa amafaranga y'ishuri ubu bagiye kwiga batekanye noneho.

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Djiby Diene, yavuze ko ari intego ya Vivo Energy Rwanda, gufasha no gukangurira abafatanyabikorwa n'abandi bose kugira uruhare mu gufasha abana bafite ubumuga, kuko kwiga kwabo bisaba ibikoresho bihenze n'amafaranga menshi.

Bahawe ibikoresho byifashishwa mu gusohora impapuro zikorerwaho ibizamini
Ikigo cya HVP Gatagara cyigamo abana bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku 166
Abayobozi ba Vivo Energy Rwanda basuye abana aho bigira kugira ngo bamenye ibikoresho babura bishakirwe ibisubizo
Abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu ishuri rya HVP Gatagara bahawe ibikoresha bizabafasha mu myigire yabo na Vivo Energy Rwanda
Basusurukijwe n'umuhanzi w'umunyarwandakazi Aline Sano mu ndirimbo ze zitandukanye
HVP Gatagara yahawe inkunga yo kugura ibikoresho bifasha abana gusoma no kwandika
Vivo Energy Rwanda yavuze ko ishyira imbere ubuzima bwa muntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-igiye-kwishyurira-amafaranga-y-ishuri-abana-60-bafite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)