
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE nyuma y'uko hari bamwe mu baturage bamaze iminsi bavuga ko ubuyobozi bwabahagarikiye ubucuruzi bw'amakara.
Aba baturage biganjemo abo mu Mirenge ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko babangamiwe n'ubuyobozi bwabahagaritse gukora ubucuruzi bw'amakara.
Umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe witwa Twizerimana Jean de Dieu, avuga ko kuba yarafungiwe ubucuruzi bw'amakara byamugizeho ingaruka zo kuba atakibasha kwita ku muryango uko bikwiriye.
Ati 'Maze imyaka 15 ncuruza amakara, aho natangiriye ku bihumbi 40 Frw nahawe twimuwe mu nkengero za Gishwati ndakora, nari ngeze ku ishoramari rya Miliyoni 2 Frw, navuye mu nzu y'imbaho njya mu mabati nishyuriraga abana ishuri ariko natunguwe no gufungirwa ububiko ngo sinemerewe kuyacuruza, byangizeho ingaruka mu mibereho.'
Imanizabayo Vestine ati 'Nacuruzaga agafuka k'amakara ngo nite ku mwana wanjye, none baramfungiye ngo sinemerewe gucuruza, ubu mbayeho nabi ku buryo no kuziyishyurira ubwisungane mu kwivuza bikiri imbogamizi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubuyobozi bumaze iminsi buhangayikishijwe n'abaturage bashaka gucuruza mu buryo bunyuranyije n'amategeko agenga imipaka, bajyana amakara muri RDC.
Ati "Biganjemo abo mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Cyanzarwe. Byaduteye gusaba abayobozi b'imirenge guhagarika ibyo bikorwa byose, ibicuruzwa bikanyuzwa mu nzira zemewe (Imipaka), ariko haramutse hari aho byakozwe bidaciye mu mucyo twazabisuzuma."
Yakomeje ashimangira ko ubuyobozi butabujije abaturage kwambutsa amakara, ahubwo agaragaza ko icyari gihangayikishije bashaka guca ari ukuyanyuza mu nzira zitemewe.
Meya Mulindwa yagaragaje ko abaturage bize amayeri akomeye kandi bayatahuye, bagatangira kwegereza ububiko bw'amakara ku mupaka, ku buryo bayegereza n'ahantu hataba abakiriya bayo kugira ngo bacungane n'inzego bayambutse mu byiciro, ariko mu buryo butemewe.
Kuri Meya Mulindwa asanga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe nabi budindiza iterambere ry'Igihugu, kuko ababwijanditsemo banyereza imisoro, bikaba binateza kwangiriza ibidukikije.




