Nyamasheke: Imibiri 29 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 19 Mata 2025, gihurirana no kwibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komine Rwamatamu yabarizwaga muri Perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Abarokokeye mu yahoze ari muri komini Rwamatamu bavugako hakorewe ubwicanyi ndengakamere ku buryo imibiri myinshi y'abishwe yaburiwe irengero kuko hari iyaroshywe mu kiyaga cya Kivu.

Nsabimana Emmanuel, mu izina ry'imiryango y'abashyinguwe mu cyubahiro yavuze ko hari imibiri y'abo mu muryango we bishwe muri Jenoside atarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati 'Turashima abaduhaye amakuru y'ahari imibiri y'abacu yashyinguwe mu cyubahiro, tuboneyeho gusaba abazi ahari imibiri itarashyingurwa ko bayaduha kuko bidufasha gukira ibikomere byo ku mutima".

Higiro Donald warokokeye muri Komini Rwamatamu yavuze ko hari imibiri myinshi itaraboneka, asaba abakoze Jenoside barangiza ibihano kuvuga aho bashyize imibiri y'Abatutsi bishe.

Umunyamabanga wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Nyiravuguziga Drocella, yashimiye Leta uburyo yomoye ibikomere aborokotse Jenoside.

Ati: 'Turashimira cyane Leta yatwomoye ibikomere by'umutima n'umubiri. Iradufasha cyane abana bariga, abadafite aho baba barahabona, abafite indwara zinyuranye baravurwa, ikiruta byose duhabwa umutekano usesuye, ibyo turabishima cyane.'

Yavuze ko imibiri itaraboneka ari kimwe mu bibazo by'ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahanganye na byo kimwe no kubwirwa amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko nta wazize Jenoside ukwiye kuba agishyinguye mu rugo cyangwa mu mva rusange kuko ari itegeko ko uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gushyingurwa mu rwibutso mu kumusubiza icyubahiro yambuwe.

Ati 'Ubundi imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igomba gushyingurwa mu nzibutso, ni itegeko. Turasaba abagishyinguye abazize Jenoside ahatari mu nzibutso gukorana n'Ubuyobozi bakagezwa mu nzibutso'.

Meya Mupenzi avuga ko gushyingura mu nzibutso abishwe muri Jenoside ari uburyo bwo gusigasira amateka n'umutekano w'ibimenyetso n'amateka ya Jenoside.

Ati 'Turasaba abafite amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa kuyaduha tukabashyingura mu cyubahiro'.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kilimbi ruruhukiyemo imibiri 7040.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kilimbi rushyinguyemo abarenga 7000
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe muri Komine Rwamatamu
Imibiri 29 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Kilimbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imibiri-29-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, August 2025