Ndadaye yarapfuye bibazwa Abatutsi – Nzarubara ku ruhare rw'Abarundi muri Jenoside i Butare - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Yabigarutseho ku wa 21 Mata 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye(UR-Huye).

Mu buhamya bwa Nzarubara wakurikiraniye hafi amateka ya UNR, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside, yaragaje ko yari yaramunzwe n'amacakubiri kuva kera na kare.

Yerekanye uburyo mu 1973, ubwo Abatutsi birukanwaga mu mashuri, muri UNR hirukanywe abasaga 200, ariko bikanagera mu bakozi b'abaturage basanzwe n'abakarani b'Abatutsi bakoreraga abacuruzi b'Abagereki n'Abarabu muri Butare.

Nzarubara yagaragaje ko muri Kaminuza habaga irondabwoko ryihishe mu mvugo nk'ubukonari' no 'kunnyuzura' abanyeshuri bashya, aho byakomeretsaga benshi mu Batutsi bahigaga.

Ubugome bw'Abarundi i Butare

Mu myaka ya 1993 na 1994, Nzarubara avuga ko igihugu cyasaga nk'icyavangiwe n'amanyamahanga hamwe na hamwe.

Nyuma y'urupfu rw'uwari Perezida w'u Burundi, Melchior Ndadaye, Abarundi babaga mu Rwanda batangiye gugaragaza urwango ku Batutsi.

Yifashishije ingero, Nzarubara yavuze ku Murundi wamusanganye n'abandi kuri hoteli i Butare, akabuka inabi ababaza impamvu bari kunywa byeri kandi Ndadaye yapfuye.

Ati 'Twamubajije aho duhuriye na Ndadaye kandi turi Abanyarwanda, aragenda, ariko tubona ko hahishemo ikintu.'

Yakomeje agira ati 'Amahanga yaratwubahutse cyane! Uzi kubona ujya i Kigali ugahura n'Umufaransa akakwaka indangamuntu mu gihugu cyawe? Uzi kubona Umurundi akwicira iwanyu?'

Nzarubara yakomeje agaragaza akaga kabereye muri Kaminuza n'ibigo biyishamikiyeho birimo CHUB na NIRDA yitwaga IRST, byahekuwe n'abahanga ndetse n'abanyamahanga.

Ati 'Mu bicanyi bavugwa muri UNR harimo n'Abarundi. Mu nkiko Gacaca, twakusanije amakuru, uvugwamo cyane ni uwitwa Claver Alias Gahini (ryaturutse ku kwica abantu benshi), wakoreshaga icyuma bitaga 'Mucaku', ndetse n'abandi bahise bataha batamenyekanye ngo bahanwe.'

Interahamwe yahembwe gutura mu nzu ya Gicanda kubera kwica Abatutsi benshi

Nzarubara, yanavuze ku nterahamwe yitwaga Ayobangira Francois, wari umushakashatsi muri IRST, wakoze Jenoside muri UNR no nkengero zayo, agahembwa kujya gutura mu nzu y'Umwamikazi Gicanda Rosalie, wari umaze iminsi mike yishwe.

Mu bandi avuga bari bajijutse bagize uruhare muri Jenoside mu Mujyi wa Butare n'inkengero zawo havugwamo abarimu b'Abarundi bakoraga muri GSOB, EAV Kabutare, abanyeshuri bari baravuye muri GS de la Salle de Byumba bahunga intambara y'ubutegetsi bwa Habyarimana n'Inkotanyi, abaganga bo muri CHUB, Ibitaro bya Kabutare, abanyeshuri muri UNR n'abasirikare ba ESO.

Nzarubara Jean Marie Vianney yagaragaje ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kwicirwa n'abahanga ndetse n'abanyamahanga bari barucumbitsemo
Umuyobozi Mukuru wa UR, Ass.Prof. Didas Kayihura Muganga, yagaragaje ko biyemeje kuziba icyuho cy'abahekuye u Rwanda
Kibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari UNR byitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, Meya wa Huye, Sebutege Ange n'Umuyobozi Mukuru wa UR, Ass. Prof. Didas Kayihura Muganga
Urwibutso rwa UR-Huye ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 500
Abiga muri UR-Huye bahize ko bo bazaharanira icyiza
Hacanwe urumuri rw'icyizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndadaye-yarapfuye-bibazwa-abatutsi-ubuhamya-bwa-nzarubara-ku-bugome-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, May 2025