
Yabigarutseho ku wa 18 Mata, 2025, umunsi hibukwaho abasaga ibihumbi 40, biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Simbi, mu yari Komini Maraba, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu mirenge ya Maraba na Simbi mu Karere ka Huye.
Mu buhamya bwa Nsengimana Jean Bosco, warokokeye i Simbi afite imyaka 11, yagaragaje ubugome ndengakamere abari bahungiye i Simbi bicanwe, burimo no gutwikishwa lisansi.
Yavuze ko we n'abo bari kumwe bahungiye kuri Paruwasi ya Simbi, kuko ngo abakuru bari kumwe bavugaga ko kera abahungiraga kuri paruwasi nta kibazo bagiraga.
Bakihagera, uwitwaga Habineza Jean Marie wari umuyobozi, yabohereje mu Kiliziya ngo abe ari ho abacungira umutekano.
Ati ''Byarangiye bibaye urupfu, kuko interahamwe zari zaratojwe hamwe n'abayobozi ndetse n'abaturage, baje bagatobora ibisenge bya kiliziya ngo babone aho bacisha lisansi babatwike, barabica.''
Perezidante wa Ibuka mu Murenge wa Simbi, ‎Mutamuriza Judith, yavuze abafite abarokotse Jenoside bagiterwa intimba no ''kutatwereka abacu aho baguye. Icyo kintu kiratubabaza, kuko Leta iradufata mu mugongo, ariko abakoze Jenoside ntibabohoka ngo batwereke aho abacu baguye, intimba iracyari ku mutima.'
‎Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragagaje ko ijambo rutwitsi ry'uwari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, ari ryo ryakongeje Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi ahahoze ari Perefegitura ya Butare, ishimangira koko ko yari yarateguwe, bigahinyuza ba bandi bakibishidikanya bavuga ko byatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, kuko ubwicanyi hano bwatangiye nyuma y'ibyumweru, bikagaragaza ko ku wa 7 Mata 1994, nta burakari bw'abaturage bwari buhari.'
'Jenoside yagombye kuzanwa n'abayobozi, muribuka ko Sindikubwabo yagombye kwiyizira muri iyi Perefegitura no muri uyu murenge, n'inama yakoresheje ababurugumesitiri ba komini 20 zari zigize Butare, byose bigamije gukwiza umugambi wa Jenoside, cyane cyane muri iyi Perefegitura yari yaranangiye.'
Mu Kwibuka31 kandi hashinguwe mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Simbi ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi irenga ibihumbi 40 bari bahahungiye baturutse ahantu hanyuranye higanjemo ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
‎
