Burera: Biteze igisubizo cy'ibura ry'amarimbi mu gishushanyo mbonera gishya - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Imirimo yo gutunganya igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka muri aka Karere yatangiye ku wa 17 Mata 2025.

Munyembaraga Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko kutagira igishushanyo mbonera bituma abaturage bashyingura mu masambu yabo nyamara gahunda iriho ari uko bashyingura mu marimba rusange.

Ati 'Abaturage bacu bagorwaga no kuba muri aka Karere nta marimbi ahari azwi, ku buryo abenshi bagishyingura mu buryo gakondo, kandi aho turi kwerekeza ntibikigezweho, ni ngombwa ko tugira ahagenewe amarimbi, ntekereza ko mu kugena iki gishushanyo mbonera hafi y'ahazagenwa imiturire hazashyirwa amarimbi."

Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko bari gushaka uko byakemurwa burundu.

Ati 'Ikibazo cy'amarimbi kirahari mu Karere kandi gikomeye, hari Imirenge iyafite n'indi itayafite, mu gutegura iki gishushanyo mbonera bizadufasha mu kugena ahantu heza azajya muri buri murenge, haba mu gukosora no gutanga umurongo tuzagenderaho."

Umukozi ushinzwe imikoreshereze y'ubutaka mu kigo cy'Igihugu gishinzwe ubutaka, kizafatanya n'Akarere gukora igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Burera, Rutagengwa Alex, ahamya ko baramutse batagize imbogamizi bahura na zo umushinga batangije mu mezi umunani uzaba ugeze ku musozo.

Ab'i Burera bategereje kubona amarimbi yujuje ibisabwa binyuze mu gishushanyo mbonera gishya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-biteze-igisubizo-cy-ibura-ry-amarimbi-mu-gishushanyo-mbonera-gishya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, June 2025