U Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri- Minisitiri Bizimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Kuva u Bubiligi bwatangira gutegeka u Rwanda mu 1917, bwakoze ibikorwa byinshi by'ubugome bitanya Abanyarwanda birimo gutangiza ibihano byamenyekanye nk'ikiboko, ni ukuvuga inkoni zakubitwaga umuntu utarangije imirimo y'agahato yahawe.

Mu 1930 bwashyizeho indangamuntu irimo amako y'amahimbano ndetse aza no kwifashishwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bareba abagiye kwicwa.

Mu itegeko nshinga ryo mu 1978 no mu yandi mategeko yashyizweho kuva mu 1962 kugeza mu 1994, hagaragaramo ivangura rihanitse kuko hari nk'ayategekaga ko mu myanya y'ubutegetsi Abatutsi batagomba kurenga 10% mu gihe Abahutu bo bagombaga kwiharira 89% bitwaje ko ari bo benshi, Abatwa bakabona 1% gusa.

Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye RBA ko 'itegeko nshinga rije rishimangira ivangura, amacakubiri ateye atyo ni ribi cyane. Ryagizwemo uruhare n'Ababiligi, rero bari bashyigikiye Leta ya Habyarimana cyane, n'amashyaka ya politike y'iwabo.'

Yagaragaje ko mu 1946 u Bubiligi bumaze kuragizwa u Rwanda bwahawe inshingano zo kuruteza imbere mu ngeri zose z'ubuzima bw'igihugu bukarugeza ku bwigenge ariko ntibwabikora.

Ati 'U Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri, bukumva ko ni bwo nyirabayazana w'ibibazo u Rwanda rufite. Uhereye kuri icyo cy'uko basinye amasezerano n'Umuryango w'Abibumbye mu 1946 yo kugeza ubwigenge ku gihugu, kugiha imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu, kukigeza ku burezi busesuye kandi uburezi bwiza, ibyo byose ntibabikoze bazana irondabwoko mu Rwanda.'

Habyarimana Juvenal amaze kujya ku butegetsi nyuma yo guhirika Kayibanda mu 1973, Ababiligi barakomeje na we baramushyigikira banamufasha gushyiraho amategeko yimika ivangura.

Ati 'Ababiligi ni bo bafashije Habyarimana gushyiraho Itegeko Nshinga mu 1978, bamuha abajyanama babiri barimo uwitwa Filip Reyntjens n'uwitwa René de Wolf bandika Itegeko Nshinga. Iryo Tegeko Nshinga ryo mu 1978 mu irangashingiro ryaryo rishyigikira iryo rondabwoko rya Parmehutu bakanabyemeza.'

Iri Tegeko Nshinga ryavugaga ko 'revolution' yabaye mu 1959 no gufata ubutegetsi kwa Habyarimana byari 'impinduramatwara mvugururamuco' ko bigomba gushingirwaho mu mateka y'u Rwanda no mu mategeko y'igihugu.

Banashyizemo ko impunzi z'Abanyarwanda ziri mu mahanga zizagengwa n'amategeko u Rwanda ruzashyiraho, nyamara amategeko yo mu 1966 yavugaga ko impunzi ziri mu mahanga n'abandi bajyanywe mu Bugesera na Rukumberi badafite uburenganzira bwo gusubira aho bavuye cyangwa gusubirana imitungo yabo.

Kayibanda wakoreraga mu kwaha k'u Bubiligi we yashyizeho n'amabwiriza abuza abacamanza kwakira ibirego by'abantu bo miryango y'impunzi cyangwa izo mpunzi bashaka gusubirana iyo mitungo.

Ati 'Ako karengane kari mu Itegeko Nshinga ryanditswe n'Umubiligi w'umunyamategeko, w'umujyanama wahembwaga n'amafaranga y'ubutwererane bw'u Bubiligi.'

Ingingo ya karindwi y'Itegeko Nshinga u Rwanda rwandikiwe n'Ababiligi ni yo yashyizeho ishyaka rukumbi rya MRND, ku buryo buri Munyarwanda yagombaga kuribamo nta mahitamo afite.

U Rwanda rwahagaritse ubufatanye n'u Bubiligi mu byerekeye amasezerano y'imishinga y'iterambere muri Gashyantare 2025 kuko bwafashe uruhande mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukifatanya na yo mu icengezamatwara rigamije kurukomanyiriza ngo ruhagarikirwe inkunga zifashishwaga mu bikorwa by'iterambere.

Ku wa 17 Werurwe 2025 u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano n'u Bubiligi kubera uruhare bufite mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Bubiligi bukwiye guca bugufi kubera ibibazo bwateje u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-bukwiye-guca-bugufi-bukumva-ukuri-minisitiri-bizimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, July 2025