Uyu mugabo ari mu bakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo cy'uyu mukobwa yahuriyemo n'abandi bahanzi barimo Mugisha Benjamin [The Ben], ndetse n'abandi bamushyigikiye barimo nka Dj Toxxyk, Aline Gahongayire, Juno Kizigenza n'abandi.
Bwiza yari amaze iminsi yamamaza iki gitaramo, ndetse yashyize imbaraga cyane mu gukorana n'abantu b'i Kigali banamuherekeje muri iki gitaramo kidasanzwe kuri we.
Yagiye mu Bubiligi yitwaje kopi z'Album 10, aho buri umwe yaguraga ibihumbi 500 Frw. Bitewe n'uko buri wese yifite, yaguze iyi Album ashingiye ku mufuka we.
Album ye yaguzwe n'abantu basaga batanu, barimo Ndayambaje Aimable watanze ama-Pound asaga ibihumbi 2 [Ni ukuvuga arenga Miliyoni 3 Frw].
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ndayambaje Aimable yavuze ko yanyuzwe no kwitabira iki gitaramo cyahuje Abahanzi nyarwanda, cyane cyane mu kuba ababiteguye baratekereje uburyo bahuza The Ben na Bwiza ku rubyiniro.
Ndayambaje yavuze ko kugura Album ya Bwiza byashingiye ahanini ku kuntu yitwaye mu bikorwa by'amatora, ubwo yamamazaga Perezida Paul Kagame.
Ati 'Bwiza rero namumenye mu bikorwa by'amatora, cyane cyane ubwo yamamazaga Perezida Paul Kagame binyuze mu ndirimbo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, yarogeye koko! Turanayiririmba. Amagambo yayo turayazi. Hariya rero, niho nabashije kubona impano ye, imbaraga akoresha ku rubyiniro, ndetse n'ubuhanga mu kuvugisha abafana kuri 'stage' ni umuhanga cyane.'
Yavuze ko ibi ari ishusho y'uko umuziki w'abanyarwanda wateye imbere, kandi kugura Album ya Bwiza arenga Miliyoni 3 Frw yabifashe mu murongo wo kumutera inkunga, cyane ko ari ibintu yaganiriye n'abo basanzwe bakorana muri kompanyi.
Ati 'Nari kumwe n'abo dukorana, twemeza n'umubare w'inkunga tuzamutera mu kugura iyi Album. Icyatunguranye gusa ni uko iyo nkunga yari yateguye mu kuyimuha mu buryo busanzwe, icyatunguranye ni uko byarangiye tuguze Album y'indirimbo tuzajya twiyumvira turi mu kazi, cyangwa se mu rugo, yaba 'muri 'weekend' n'ahandi.'
Uyu mugabo yavuze ko asanzwe yumva ibihangano bya Bwiza 'ubu rero bibaye akarusho kuko tuzajya tuzumva neza dutuje'. Yasobanuye ko batanze Miliyoni 3 Frw kuri Album ya Bwiza 'nk'inkunga yo kugirango akomeza atera imbere mu muziki'.
Yasabye abanyarwanda n'abandi gushyigikira abahanzi bo mu Rwanda, kuko kuva mu myaka 30 ishize bagaragaje imbaraga n'ibikorwa bidasanzwe.
Ati 'Abahanzi baherekeje ibisekuru n'ibisekuru bizaza mu gukunda Igihugu, urwo ni urugero rumwe mu ngeri nyinshi z'abahanzi nanze, ariko hari n'izindi.'
Bwiza yagurishije Album ye arenga Miliyoni 10 Frw; yatanzwe n'abarimo The Ben wayiguze Miliyoni 2 Frw, Jacky wo mu muryango wo kwa Miss Nishimwe Naomie watanze amayero 1500, umuryango witwa 'Inkuru z'abato' ukorera mu Rwanda no mu Bubiligi watanze amayero 1000 ndetse na Janvier wo muri Luxembourg watanze amayero 500.
Uyu mukobwa yataramiye mu nyubako yarimo abantu ibihumbi 3, ndetse yaririmbye mu gihe cy'isaha imwe, cyo kimwe na The Ben wakoresheje isaha imwe.
Yaririmbye indirimbo ze zose ziri kuri Album, ndetse ananyuzamo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye. Bwiza, yaserukanye kandi imyambaro yahawe na Young C Design, usanzwe uzwi mu kwambika ibyamamare.Â
Ku rubyiniro yacurangiye na 'Band' yarimo umucuranzi usanzwe ukorana na Israel Mbonyi. Kandi cyitabiriwe n'abanyarwanda, abanya-Uganda, Abarundi n'abandi babarizwa mu Bubiligi. Igitaramo cye cyatangiye saa tanu z'ijoro, kirangira saa cyenda z'ijoro.

Ndayambaje Aimable yatangaje ko yaguze Album ya Bwiza arenga Miliyoni 3 Frw bitewe n'ukuntu yagaragaje imbaraga mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama 2024Â

Ndayambaje yavuze ko yashimishijwe no guhura na The Ben, asaba n'abandi gushyigikira abahanzi bo mu RwandaÂ

Bwiza ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko agurishije Album ye '25 Shades' arenga Miliyoni 10 FrwÂ

Bwiza yongeye guhurira ku rubyiniro na The Ben baririmbana indirimbo 'Best Friend' bakoranye

Bwiza na The Ben bataramiye abarenga ibihumbi bitatu bari bateraniye i Brussels mu Bubiligi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OGERA' YA BWIZA NA BRUCE MELODIE