Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kumenya amateka y'igihugu no kukirinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 1 Werurwe 2025, ubwo urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Gisagara rwahuriye hamwe mu biganiro biteguriza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byiswe 'Rubyiruko menya amateka yawe.'

Muri ibyo biganiro benshi basobanukirwa kurushaho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatozwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bigafasha kandi urubyiruko kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa rurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kandi rukagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ibi biganiro bifasha abari impinja mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga n'abavutse nyuma yayo kuko hari byinshi badasobanukiwe.

Ati 'Bamwe babonye ababyeyi babo bicwa, abandi bahigwa ari impinja batabisobanukiwe. Hari n'abana bashowe muri jenoside n'ababyeyi babo, ubu abo bana barakuze ariko ntibazi iyo yavuye. Ni ngombwa rero ko ayo mateka asobanurwa tukigisha abantu kumenya uburyo ubumwe bw'Abanyarwanda bwahozeho mu muco wacu na kirazira byasenywe, uburyo irondabwoko ryinjijwe muri politike y'u Rwanda n'ababigizemo uruhare harimo abakoloni n'abanyapolitike b'Abanyarwanda n'abanyamadini.'

Yibukije ko urubyiruko ari rwo rwinshi, bityo rugomba kugira inshingano zo kumenya amateka y'igihugu no kukirinda, inshingano zo kwiyubaka ubwabo bakiteza imbere ndetse n'igihugu cyabo.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE bavuze ko bungutse byinshi byiza bagiye gusangiza abandi bagamije gufatanya kubaka igihugu.

Kabera Claude wo mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Ndora yagize ati 'Icyo nkuye muri iyi nama ni ukudaheranwa n'amateka tugakomera ku muco w'Abanyarwanda no gusigasira ibyagezweho, kandi tukabyigisha n'abandi.'

Uwimbabazi Alice Merveille we yavuze ko hari biyinshi yasobanukiwe bikuraho urujijo.

Ati 'Twungukiyemo ibintu byinshi bidukura mu rujijo. Hari byinshi twumvaga tukabifata nk'ibihuha, ariko Minisitiri yatubwiye ibintu byinshi twumva turanyuzwe. Tugiye kubisangiza abandi batari bahari bityo tubashe kwiyubakira u Rwanda twifuza ruzira amacakubiri.'

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimangiye ko iyi gahunda ifasha urubyiruko kurushaho kumenya amateka y'Igihugu bakavomamo amasomo abafasha kugana heza no kutongera kugwa mu kibi.

Minisitiri Dr. Bizimana, yongeye kwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano yo kumenya amateka y'igihugu cyabo
Batamuriza Brigitte, umwe mu rubyiruko waturutse i Huye, yasabye ko hakumirwa imbuga nkoranyambaga zibiba urwango mu buryiruko
Abayobozi b'Uturere nabo bari bitabiriye ibi biganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rufite-inshingano-zo-kumenya-amateka-y-igihugu-cyabo-kukirinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)