Mario Nawfal yateguje ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru uyu mugabo yatangaje binyuze ku rubuga nkoranyamabaga rwa X, aho yagaragaje ko agiye gushyira hanze ikiganiro yagiranye n'Umukuru w'Igihugu wahagaritse Jenoside anubaka igihugu.

Ati 'Uyu mukuru w'igihugu yahagaritse Jenoside, yongera kubaka igihugu […] ikiganiro cyihariye kizajya hanze ku wa Kabiri.'

Ubu butumwa yabukurikije amwe mu mashusho yafashwe ari mu Rwanda.

Mario Nawfal ateguje ikiganiro na Perezida Kagame nyuma y'uko mu minsi ishize yagiriye uruzinduko mu Rwanda, asura ibice bitandukanye by'ibihugu birimo n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.

Uyu mugabo w'imyaka 30 yamenyekanye cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa X kubera ibitekerezo bigaruka cyane kuri politike akunze gutambutsa, ndetse n'ibiganiro agirana n'abantu batandukanye.

Akunzwe kandi kuri YouTube kubera ibiganiro nk'ibi. Mu bo aheruka kuganira nabo harimo Perezida wa Beralus, Aleksandr Lukashenko na Minisitiri w'Intebe wa Slovakia, Robert Fico.

Mario Nawfal yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mario-nawfal-yateguje-ikiganiro-yagiranye-na-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)