Kuri iki Cyumweru itariki 2 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA
Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze iyo bwabaga ngo babone igitego mu gice cya mbere ariko biranga
Byagoranye mu gice cya mbere aho klirangiye hagati ya Rayon Sports na Gasogi United ari 0-0
Igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa hagati ya Rayon Sports na Gasogi United
IGICE CYA MBERE KIRARAMGIYE
45+1' Abafana ba Rayon Sports bari guha induru umusifuzi nyuma yo kwanga guha ikarita y'umuhondo Alioune Mbaye wari ukoze umupira n'intoki imbere y'izamu rya Rayon Sports'
41' Kufura ya Rayon Sports yari itewe na Bugingo Hakim ariko Aliuoune Mbaye atabara ikipe'
41' Kufura ya rayon Sports nyuma y'ikosa Axel akoreye Adama Bagayogo'
39' Aziz Bassane yongeye gukina nabi ariko umusifuzi aramubabarira'
32' Kufura ya Gasogi United itewe na Hakim Hamis ariko Omar Gning aratabara'
31' Ikarita y'ukuhondo ihawe Aziz Bassane nyuma yo gukinira nabi Ngono Guy Herve na Kufura ya gasogi'
30' khadime Ndiaye atabaye Rayon Sports ubwo yari asigaranye na Alioune Mbaye'
27' Adama Bagayogo arabyutse umukino urakomeza'
26' Adama Bagayogo aryamye hasi nyuma yo kugongana na Mugisha Joseph Rama'
23' Kokote Udo Ibiok yari azamukanye u mupira ariko Omborenga Fitina akina nk'uumukinnyi mukuru aratabara'
22' Ibrahim Dauda Bareli atabaye ikipe ya Gasigi United nyuma yo kwambura umupira Aziz Bassane umupira kandi bari basigaranye bonyine'
20' Omborenga Fitina akinnye ibyoroshye umupira awushyira muri koruneli mu gihe Gasigi yose yari mu izamu rya Rayon Sports ariko ntacyo koruneli imariye Gasogi United'
18' Ngono Guy Herve yari akiniye neza Alioune Mbaye ariko umuzamu wa Rayon Sports aba ibamba'
16' Biramahire Abeddy yari ateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y'izamu'
15' Koruneli ya Gasogi United itewe na Hamis Hakim ariko Mugisha Joseph Rama ateye umutwe ntiwajya mu izamu'
14' Omar Gning atabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwambura umupira ukomeye Iradukunda Axel'
11' Hakim Hamis ateye kufura ariko abakinnyi ba Rayon Sports baratabara'
11' Kufura ya Gasogi United nyum,a y'ikosa Adama Bagayogo akoreye Mugisha Joseph Rama'
9' Mugisha Joseph Rama Imbere y'izamu rya Rayon Sports nyuma y'umupira yari ahawe na Hakim Hamis amaniwe gutsinda igitego ahubwo akora amakosa'
6' Muderi Akbar imbere y'izamu rya Rayon Sports umupira wari uvuye muri Koruneli awuteye hejuru y'izamu'
5' Kufura ya Rayon Sports Ndayishimiye Richakld ayihererekanyije na bagenzi be ariko Biramahire Abeddy ashatse gutungura umuzamu wa Gasogi Umupira ujya ku kirenge nabi'
4' Kuifura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa Muderi Akbar akoreye Adama Bagayogo'
2' Umuzamu Khadime Ndiaye atabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gukuramo umupira yari atewe na Alioune Mbaye'
1' Biramahire Abeddy nyuma yo gucenga abakinnyi ba Gasogi United umusifuzi avuze ko bakoze amakosa mu gihe Rayon Sports yari ishatse gutangira yataka cyane'
UMUKINO URATANGIYE
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Ibrahim Dauda Bareli, Muderi Akbar, Iradukunda Axel, Hakizimana Adolphe, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Joseph Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis hakim na Ngono Guy Herve.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim Omar Gning, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richald , Adama Bagayogo, Biramahire Abeddy, Aziz Bassane Koulagna na Iraguha Hadji.
Ni umukino impande zombi zakaniye zishaka kubona amanota atatu kuko buri ruhande rurayakeneye cyane. Mu gihe Gasogi United ishaka amanota atatu kugira ngo igire amanota 27 igaruke mu makipe ari mu myanya myiza, ni nako Rayon Sports ishaka amanota atatu kugira ngo igume kwizera umwanya wayo wa mbere.
Mu mukino wahuje aya makipe mu gice cya mbere cya shampiyona Rayon Sports ibifashijwemo na Charles Baale yatsinze Gasigi United igitego 1-0 mu mukino wakiniwe muri Stade Amahoro.
Rayon Sports kandi ishaka kumanuka mu kibuga ifite gahunda yo kwiyunga n'abakunzi bayo kuko imikino ine ya shampiyona iheruka gukina yatsinze umukino umwe wa Kiyovu Sports gusa, itsindwa na Mukura VS ndetse inanganya na Musanze n'Amagaju.
Rayon Sports kandi ifite umusozi wo kuzamuka kuko igiye kumanuka mu kibuga idafite abakinnyi bayo bakomeye nka Fall Ngagne wavunitse imvune izakira nyuma y'igihe kinini cyane ndetse na kapiteni wayo Muhire Kevin nawe umaze iminsi arwaye imvune yoroheje.
Gutsinda uyu mukino birafasha Rayon Sports kuguma ku mwanya wa mbere biyigeze ku manota 44 isigare itegereje ikiza kuva mu mukino uza guhuza ikipe ya APR FC na Police FC. Mu gihe Rayon Sports yatakaza uyu mukino kandi amahirwe yo kwegukana igikombe yaba ari gutakara gake gake kuko APR FC nayo iri mu bihe byiza.
Uko abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye kuri Kigali Pele Stadium