Komiseri ushinzwe imisifurire muri FERWAFA yamaze amatsiko ku makuru avugwa ko umukino wa Rayon Sports na APR FC hazifashishwa VAR - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komiseri ushinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Hakizimana Louis, yanyomoje amakuru avuga ko ku mukino wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru hazifashishwa ikoranabuhanga rya VAR.

Amategeko agena ikoreshwa ry'iri koranabuhanga mu misifurire, ateganya ko 'ridakoreshwa mu mukino umwe gusa w'irushanwa, ahubwo ryitabazwa mu mikino yose.'

FIFA na IFAB ni byo bitanga uburenganzira kuri shampiyona zishaka gukoresha VAR nyuma yo gusuzuma ko bizakorwa ku mikino yose.



Source : https://yegob.rw/komiseri-ushinzwe-imisifurire-muri-ferwafa-yamaze-amatsiko-ku-makuru-avugwa-ko-umukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-hazifashishwa-var/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)