
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, aho yavuze birambuye ibyagejeje ku ndirimbo esheshatu ziri kuri EP ye. Iriho abahanzi bashya yifashishije mu rwego rwo kubereka sosiyete kugirango ibashyigikire, no kubacira inzira.Â
Hariho indirimbo 'Amadosiye' yakoranye na Bugingo Ndanga Pastor P. Uyu mugabo bakoranye ku mushinga myinshi ikomeye mu rugendo rw'umuziki we, ndetse niwe yahaye icyubahiro gishingiye mu kuba ariwe wamukoreye indirimbo yitiriye Album.Â
Dany Nanone yavuze ko indirimbo 'Iminsi myinshi' yakorewe na Pastor P yamuciriye inzira mu rugendo rwe rw'umuziki, ni nyuma y'uko yari amaze imyaka itatu abarizwa ku ishuri rya muzika rya Nyundo, bityo kugaruka mu muziki byasabaga kwitonda neza.
Yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo no gusohoka kwayo, byatumye abona ko Pastor P ari umuntu wo kwiyegereza, kuko yongeye kumvikana mu matwi y'Abanyarwanda abifashijwemo nawe.
Ati 'Pastor ni Producer w'umuhanga. Ni umuntu uguha ibintu by'umwimerere, nta n'ubwo akoresha 'sample' zakoreshejwe n'abandi. Pastor P we umwihariko we ni uko akora ibintu byose n'amaboko, kandi ikintu cyose umubwiye aracyumva, mugahana ibitekerezo, rimwe na rimwe bigahinduka, hari umwihariko rero afite. Nk'indirimbo zanjye nyinshi za Hip Ho niwe wazikoze, niwe wankoreye 'iminsi myinshi', niwe wankoreye 'Ndarapa', niwe wankoreye 'Soja' zose ni indirimbo za Hip Hop ikomeye, abantu benshi bagiye bakunda. Rero nagombaga gusubirayo kugirango nongere nkore izindi ndirimbo.'
Dany yavuze ko ashingiye ku musaruro watanzwe n'iyi ndirimbo, byanatumye atekereza kwifashisha Pastor P mu ikorwa rya EP ye, ari nayo mpamvu bahuje imbaraga.
Avuga ati 'Ariko akaba afite n'umwihariko w'ukuntu akora ibintu byubakiye kuri gakondo. Rero nashakaga ibyo bintu kuri EP yanjye, niyo mpamvu namwegereye tugakorana indirimbo yitwa 'Amadosiye'.
Uyu muhanzi atangaje isohoka ry'iyi Ep, mu gihe yari aherutse gutangaza ko buri mwaka azajya akora igitaramo cyihariye mu rwego rwo gutaramira abafana be.
Yasobanuye ko muri uyu mwaka afite gahunda yo gukora igitaramo cye bwite nk'uko byagenze mu 2023, ubwo yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki.
Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Bwari bwo bwa mbere akoze igitaramo cye nk'umuhanzi, kuko mbere hose yari yaragaragaye mu bitaramo by'abandi.
Asobanura ko Album ye 'Iminsi myinshi' itigeze ijya ku isohoka kubera ko yayigurishije n'abafatanyabikorwa, kandi n'abo ntibarafata umwanzuro wo kuba yajya hanze.


Dany Nanone yavuze ko EP y'indirimbo ze esheshatu yumvikanisha neza aho ashaka kuganisha umuziki we
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DANY NANONE
 ">
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SO FAR' YADANY NANONE NA ELLA RINGS
 ">