Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team niwe wegukanye agace ko gufungura Tour du Rwanda ya 2025, iri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva igizwe mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 Saa Tanu n'iminota 30 nibwo hatangiye gukinwa Tour du Rwanda ya 2025 itangijwe na Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame na Perezida na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku Isi,UCI,David Lappartient.
Agace k'uwo munsi ari nako ka mbere muri rusange kahagurukuye kuri BK Arena gasoreza mu marembo ya Stade aho abakinnyi ku giti cyabo basiganwe n'ibihe ku ntera y'ibilometero 3,4.
Henok Mulubrhan uri kumwe n'ikipe ye y'igihugu ya Eritrea aka abitse Tour du Rwanda ya 2023, yegukanye agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kavaga i Rokomo kerekeza mu karere ka Kayonza ku ntera y'ibilometero 157,8. Yakoresheje amasaha 3, iminota 57 n'amasegonda 52.
Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, kakinwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare. kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y'ibilometero 121.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 igizwe n'ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n'ibilometero 158.
Amakipe yabigize umwuga yitabiriye ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lottoâ"Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsmâ"firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y'Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).
Mu bigo bikomeje kuza imbere mu kumurika ibikorwa byabyo harimo Mobile Money Rwanda Ltd, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel, Ingufu Gin Ltd yenga ibinyobwa bisembuye, Forza Bet yo mu mikino y'amahirwe, Uruganda rukora rukanagurisha matela, Rwanda Foam, Inyange Ltd ndetse n'izindi nganda zitandukanye.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatanu, ihishwemo udushya twinshi. Amstel iri mu baterankunga bakuru, ikaba ari na yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi.
Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.
Mobile Money Rwanda Ltd yitwaje abakobwa buje uburanga muri Tour du Rwanda 2025
DJ Brianne uri mu bakunzwe akomeje gutanga ibyishimo muri iri rushanwa
Abakobwa ba Ingufu Gin
Abakobwa b'uruganga rwa Inyange
Abakobwa baherekeje Rwanda Foam bari mu bakomeje kuryoshya isiganwa
CANAL+ ihagarariwe neza muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka
Ikinyobwa cya Armstel na cyo kirahagarariwe
BRD muri Tour du Rwanda



Muyango na we ari mu bakomeje gutanga ibyishimo bisendereye muri Tour du Rwanda






Abakobwa baserukiye MoMo bari mu bakomeje kuryoshya Tour du Rwanda 2025