Hari aberekanye abakunzi! Ishusho ya Gashyant... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bidashingiye ku kuba itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wa Mutagatifu Valentine - wakabaye ubundi wizihizwa gusa n'abo mu idini rya Gatolika rigira imyizerere mu Batagatifu, uyu munsi wabaye mpuzamahanga, ukaba wizihizwa n'abakundana.

Uyu Mutagatifu waje kwitirirwa urukundo ndetse agatuma ukwezi kose kwa Gashyantare kuba uk'urukundo, bivugwa ko urwandiko yandikiye umukobwa we mbere y'uko yicwa ari rwo rwatumye aharirwa iby'urukundo.

Abandi nabo bavuga ko kuba yarasezeranyaga abasirikare mu bihe by'ubwami bw'abami bw'abaromani hamwe n'uwo muhate wo gukora ibitari byemewe azi ko yakwicirwa, ari byo byatumye aba ikimenyabose.

Uku kwezi rero kukaba kwizihizwa cyane no mu Rwanda aho usanga imyambaro yiganjemo umweru n'umutuku yambarwa cyane hagakorwa ibirori n'ibitaramo mu kwizihiza ibi bihe biba bidasanzwe.

Mu byifashishwa haba kandi harimo indirimbo zibanda ku zigaruka ku rukundo yaba izo hanze n'iz'abahanzi b'ababanyarwanda barimo abagezweho kandi bakora umuziki mwiza ugaruka ku rukundo.

Ni muri urwo rwego abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda na bo bakoze iyo bwabaga bagasusurutsa Abanyarwanda n'abanyamahanga binyuze mu bitaramo by'impurirane n'umuziki unogeye amatwi, ibyatanze umunezero usendereye ku bakunzi b'umuziki.

Mu gutegura iyi nkuru, InyaRwanda yagukusanyirije muri rusange uko ukwezi kuzwi nk'ukw'abakundana kwagenze mu bahanzi b'u Rwanda; haba abitabiriye ibitaramo bikomeye nka Trace Awards & Festival, Move Africa, abakomeje gutanga umunezero mu bitaramo biherekeza Tour du Rwanda 2025, abasohoye indirimbo nshya n'abandi bateye intambwe zikwiye kwishimirwa mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.

Amateka yihariye yaranditswe mu bitaramo bikomeye

Mu bahanzi nyarwanda baryohewe n'uku kwezi kwa Gashyantare kubura amasaha macye ngo kugere ku musozo, harimo umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie wahuje imbaraga na mugenzi we Harmonize baririmbana indirimbo 'Zanzibar' bakoranye, ubwo bari mu birori by'itangwa ry'ibihembo 'Trace Awards &Festival', aho yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango abashe kugaragara ku munsi w'ibi bihembo.

Iyi ndirimbo 'Zanzibar' yitsa ku rwego rw'ubukerarugendo muri iki gihugu, ndetse ihamagararira abantu gusa Zanzibar, ndetse iri ku isoko kuva ku wa 14 Gicurasi 2023, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Harmonize.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element Eleee, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kenny. Ikorwa ry'iyi ndirimbo ryatewe inkunga na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan.

Ibi bihembo byatangiwe i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025. Ni ku nshuro ya kabiri bitanzwe, kuko byaherukaga gutangirwa i Kigali mu Rwanda, mu Kwakira 2023. 

Ni ibihembo mpuzamahanga, kandi bihuza abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika, ndetse biherekezwa n'abahanzi baririmba indirimbo zinyuranye.


Ni mu gihe umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko tariki 28 Gashyantare 2025 azakora igitaramo ageraranya na 'Executive Gala' cyo kumvisha bamwe mu bantu bihariye Album ye 'Plenty Love' mu rwego rwo gukomeza kuyamamaza.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko asoje ibitaramo yakoreye mu Mijyi itandukanye muri Canada, irimo Montreal yataramiye ku wa 14 Gashyantare 2025, ku wa 10 Gashyantare yataramiye muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare ataramira i Toronto naho ku wa 22 Gashyantare ataramira Edmonton.

Ibi bitaramo byose The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye n'umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu muhanzi, kuko amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu mu bihugu by'i Burayi, ndetse ari no gutegura ibitaramo bizagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n'ahandi. 

Indirimbo ifite iminota mike ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n'amasegonda 3'. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.


Undi muhanzi uku kwezi kwahiriye, ni Bwiza wabaye umukobwa rukumbi waririmbye mu gitaramo 'Move Afrika' cy'umuryango Global Citizen, cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'uyu mukobwa w'i Nyamata, kuko yaririmbiye abantu nyuma y'amasaha macye amuritse igitabo yanditse asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali.

Bwiza yaririmbiye indirimbo ze zakunzwe nka 'Ready', 'Soja', 'Call me' n'izindi. Uyu mukobwa yahinduye imyambaro inshuro ebyiri.

Hari umwambaro yaserukanye ubwo yari kumwe n'Itorero Inyamibwa, hari uwo yambaye aririmba indirimbo ze zirimo nka 'Soja', mu gice cya nyuma agaruka yarengejeho ingofero, ubundi aririmba indirimbo ye yise 'Best Friend' yakoranye na The Ben.

Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Hello", ateganya gushyira hanze. Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya 'Electronic'.

Ku rubyiniro, Bwiza yari yitwaje ababyinnyi b'abasore n'abakobwa. Mu ndirimbo yaririmbye, yanashyizemo iyitwa 'Do Me'.

Ni igitaramo kandi kidasanzwe ku Itorero Inyamibwa, kuko bafashije ku rubyiniro Bwiza, bitegura igitaramo cyabo bwite bise 'Inka" kizabera muri Camp Kigali tariki 15 Werurwe 2025.

Ku rubyiniro, bafashije Bwiza mu ndirimbo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, ndetse banakorana mu ndirimbo ye yamwinjije ku rubyiniro. Mu ndirimbo yinjije Bwiza ku rubyiniro, babyinanye nawe Kinyarwanda, binyura ibihumbi by'abantu.

Uyu mukobwa yari yaserutse yambaye umukenyero, ndetse afatanyije n'abandi bakobwa babarizwa muri iri torero bataramiye benshi biratinda, kugeza ubwo yasigaga bagenzi be ku rubyiniro akajya guhindura imyambaro.

Mbere y'iki gitaramo, Bwiza yari yesheje umuhigo wo gusoza amasomo y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Mount Kigali, mu bijyanye n'ubukerarugendo.

Yanditse aya mateka, mu gihe yitegura kumurika Album ye ya kabiri yise "25 Shades" ku itariki ya 8 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo kizahurirana n'umunsi mpuzamahanga w'abagore.

Muri iki gitaramo, azafatanya n'abahanzi barimo The Ben na Juno Kizigenza.


Abandi bakomeje kuryoherwa na Gashyantare, harimo abahanzi nka Yampano, Mico The Best, Bushali, Niyo Bosco, Eric Senderi, Bwiza Juno Kizigenza na Chriss Eazy bakomeje gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival' byatangiriye i Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025.

Ibi bitaramo bizazenguruka mu mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali, bihuza umukino w'amagare n'umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba, baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw'ibikorwa byabo.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare riri kuba ku nshuro ya 17 aho ryatangiye ku wa 23 Gashyantare rikazasozwa ku wa 2 Werurwe 2025.


Si abo gusa kuko Ruti Joel na Alyn Sano na bo bataramanye n'umuririmbyi Kidum wamamaye kuva mu myaka 41 ishize ari mu muziki, maze batanga ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cy'ibirori 'Amore Valentines' Gala' cyabaye ku munsi wahariye abakundana wizihijwe ku wa 14 Gashyantare 2025 muri Camp Kigali.

Umuramyi Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we, Audia Intore na we arayambikwa

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by'umuziki mu muziki gakondo, Josh Ishimwe yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo [Fiançailles] umukunzi we Gloria bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo, banitegura kurushinga.

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka 'Reka Ndate Imana', yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, aho bamaze iminsi. 

Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana n'uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati: 'Tumaze igihe kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo.'

Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.

Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.


Ku rundi ruhande, umuhanzikazi Audia Intore uri mu bakora umuziki gakondo, na we yambitswe impeta n'umunyamakuru wa Inyarwanda, Niyonsenga Cyiza Kelly uzwi nka The Cyiza.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025 ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y'umukunzi we, Audia Intore.

The Cyiza na Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk'inshuti z'akadasohoka.

The Cyiza wambitse impeta Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro ku Inyarwanda. Amaze imyaka itanu mu mwuga w'itangazamakuru.

Uyu musore yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse n'ahandi henshi harimo na Inyarwanda kugeza uyu munsi akorera.

Indirimbo nshya

Mu bashyize hanze indirimbo zigakora ku mitima ya benshi, harimo Butera Knowless washyize ahagaragara iyo yise 'Umutima' iri mu zigize Album ye ya gatandatu.

Nyuma y'amasaha macye ayishyize hanze, Knowless yatunguwe bikomeye n'uburyo hari abahanzi b'amazina akomeye bamweretse ko banyuzwe na yo.

Benshi mu banyuzwe n'iyi ndirimbo biganjemo ibyamamare byo muri Tanzania yaba abahanzi ndetse n'abanyamakuru b'amazina akomeye muri iki gihugu.

Bill Nas cyangwa William Nicholaus Lyimo mu mazina ye bwite, ni umuraperi ukunzwe muri Tanzania aho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze akagaragaza ko yanyuzwe n'iyi ndirimbo.

Ati: 'Umwamikazi Butera Knowless aduhesheje umugisha ku ndirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2025, iyo asohoye indirimbo murabizi si umuziki gusa ahubwo haba harimo n'ubunararibonye.'

Uyu muraperi w'izina rikomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba yasabye abamukurikira barenga miliyoni eshanu kujya kumva indirimbo ya Butera Knowless bakanayisangiza abandi.

Marioo, Ommy Dimpoz na Jaivah na bo bagaragaje ko banyuzwe n'iyi ndirimbo. Kuyikunda bakaba babihuriyeho n'abarimo umunyamakuru Zamaradi Mketema uri mu bakunzwe cyane wagaragaje ko yihebeye iyi ndirimbo, aba bakaba biyongeraho Babu Tale uri mu bajyanama ba Diamond nawe wagaragaje ko yishimiye indirimbo nshya ya Butera Knowless.

Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk'uko yayifuzaga.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n'uko yitsa ku rukundo n'umuryango we iwushingiyeho.

Ati 'Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by'abo bantu bose biganisha ku magambo meza y'urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.'

Akomeza ati 'Yankoze ku mutima, bituma numva n'ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.'

Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo 'w'indirimbo yanjye na Clement' ariko 'nk'uko turi abantu, turi 'Couple' kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk'abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare'.

Uretse Knowless, mu bandi bakoze mu nganzo harimo The Ben, Alyn Sano, Ariel Wayz, Yampano, Confy, Melissa Nyarwaya, Ish Kevin, Bushali n'abandi benshi.

     



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152848/hari-aberekanye-abakunzi-ishusho-ya-gashyantare-yabakundana-mu-bahanzi-nyarwanda-152848.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)