Kirimo uducurama ibihumbi 10: Tujyane mu kirombe umuntu wa mbere yanduriyemo Marburg mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikirombe cya Gamico Limited Mining Company ni cyo cyaragayemo utu ducuruma tuzwiho kurya imbuto, tukabana na virus ya Marburg ndetse tukayikwirakwiza binyuze mu matembabuzi dusohora mu bihe bitandukanye.

Iyi sosiyete ikora ubucukuzi yari ifite ibirombe [imyobo icukurwamo] 12. Icya 12 ni cyo umugabo w'imyaka 27 yahuriyemo n'uducurama, yandura Marburg.

Urubuga Devex rwanditse ko Gamico Ltd Mining Company ikoresha abagera ku 1,600. Bakomeje imirimo yabo mu bindi birombe bitagaragayemo uducurama, aho turi harazitirwa ku buryo nta muntu ushobora kuhegera ngo agire aho ahurira na two, iki cyorezo kikongera kubaca mu rihumye.

Ukihagera ubona ibyapa bikuburira ko icyo kirombe kirimo ikibazo gikomeye bityo utagomba kuhinjira, kikakubwira ko ugomba kwitondera uducurama twose turi aho. Umwobo turimo wo warafunzwe burundu, hashyirwaho urugi rukingishije ingufuri n'ikirango gitukura kigaragaza ko uhagaritswe burundu.

Nta muntu wemerewe kwinjiramo uretse abashakashatsi n'impuguke mu by'ubuzima bahagera bacukumbura byisumbuye kuri utwo ducurama. Basabwa kuba bambaye imyenda yabugenewe ibarinda kwandura indwara, bagafata amaraso n'amatembabuzi ya twa ducurama bagakomeza ubushakashatsi bwabo.

Ku rundi ruhande, hafi y'icyo kirombe hashyizwe ivuriro ku buryo abahakorera n'imiryango yabo bashobora kuza kwivuza mu gihe bagize umuriro cyangwa ibindi bimenyetso bishobora kuba ibya Marburg. Iri vuriro ryakira nibura abantu 10 ku munsi.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z'Ibyorezo muri RBC, Dr. Rwagasore Edson, avuga ko hashyizweho ingamba zikomeye zigamije gukumira iki cyorezo.

Ati 'Dukoresheje ubu buryo tuba twizeye ko buri wese ugaragaje ibimenyetso yahita agaragara byihuse agahita yitabwaho.'

Mu bugenzuzi bwakozwe kandi mu gihugu hose hagaragaye uduce dukorwamo ubucukuzi dutandatu tugaragaza ibyago byo kuba abantu bahuriramo n'uducurama, aho bishoboka bashyiraho imbibi ku buryo abantu batagira aho bahurira na two, aho bidashoboka ibirombe birafungwa.

Rwagasore ati 'Turi gukora ibishoboka byose ngo twirinde ko uducurama twagira aho duhurira n'abantu.'

Mu mezi atatu Marburg yamaze mu Rwanda, abayanduye ni 66 na ho abo yahitanye ni 15. Ibyago byo kwica byari ku kigero cya 22,7%, impuzandengo nto yabayeho kuva iki cyorezo cyatangira kugaragara hirya no hino ku Isi.

Hashyizweho urugi n'icyapa cyerekana ko ikirombe gifunzwe burundu
Uyu mwobo wahoze ukorerwamo ibikorwa by'ubucukuzi warafunzwe burundu
Mbere yo kwinjira aho iyi sosiyete ikorera ubucukuzi bagusaba kwirinda uducurama
Ivuriro ryashyizwe hafi y'ibirombe rivura ababikoramo n'imiryango yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirimo-uducurama-ibihumbi-10-tujyane-mu-kirombe-umuntu-wa-mbere-yanduriyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)