Uyu muhanzi yatangaje ibi ubwo yari abajijwe ku itariki yo gushyira ku mbuga iyi Album ye ya Gatatu, yaje kujya hanze tariki 31 Mutarama 2025. Ni nyuma y'igitaramo gikomeye yari yakoze tariki 1 Mutarama 2025, yakoreye muri BK Arena.Â
Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu muhanzi, kuko amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu mu bihugu by'i Burayi, ndetse ari no gutegura ibitaramo bizagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n'ahandi.Â
The Ben yari aherutse kubwira InyaRwanda ko nubwo azaba afite ibitaramo mu bihugu birya no hino, ariko anatekereza gukorera igitaramo muri Kigali Convention Center (KCC), yavugaga ko kizaba ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025.
Ushingiye ku ngengabihe yatangaje, bigaragara ko iriya tariki y'igitaramo cye yari yatangaje i Kigali idashoboka, bitewe n'ibitaramo afite hirya no hino.
Umwe mu bamufashaga gutegura iki gitaramo i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gusubika iki gitaramo 'kubera ko hatabonetse n'umwanya wo kucyamamaza'.
The Ben aherutse gutangaza igitaramo azakorera mu Mujyi wa Harnover ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse azaba ari kumwe na Dj Nad, Dj Stunner na Dj Baza. Yanatangaje kandi igitaramo azakorera mu Mujyi wa Kampala muri Serena Hotel, ku wa 17 Gicurasi 2025.
Uyu muhanzi kandi aherutse gusoza ibitaramo yakoreye mu Mijyi itandukanye muri Canada, irimo Montreal yataramiye ku wa 14 Gashyantare 2025, ku wa 10 Gashyantare yataramiye muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare ataramira i Toronto naho ku wa 22 Gashyantare ataramira Edmonton.
Yanagaragaje kandi ko tariki 8 Gicurasi 2025 azataramira i Brussels, ni mu gihe muri Kamena 2025 azatangira ibitaramo muri Amerika, n'aho tariki 16 Kanama 2025 agataramira muri Norway.
Uyu muhanzi anafite igitaramo azahuriramo n'umuhanzikazi Bwiza, kizaba tariki 8 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Birmingham mu Bubiligi.
Ibi bitaramo byose The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye n'umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.
Indirimbo ifite iminota mike ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n'amasegonda 3'. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.
 Igitaramo cya The Ben yari gukorera i Kigali, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 cyarasubitswe 
The Ben aherutse kugaragaraza uruhererekane rw'ibitaramo yakoreye muri Canada n'ibyo ari gutegura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
 Ku wa 8 Werurwe 2025, The Ben azataramana na Bwiza mu gitaramo kizabera mu Bubiligi 
The Ben yatangaje igitaramo azakorera mu gihugu cya Uganda, ku wa 17 Gicurasi 2025

The Ben aherutse no gutangaza ibitaramo azakorera mu Mujyi wa Hannover
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BABY' THE BEN YAKORANYE NA MARIOO IRI MU ZIGIZE ALBUM
">