Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 Saa Tanu n'iminota 30 nibwo hatangiye gukinwa Tour du Rwanda ya 2025 itangijwe na Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame na Perezida na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku Isi,UCI,David Lappartient.
Agace k'uyu munsi ari nako ka mbere muri rusange kahagurukuye kuri BK Arena gasoreza mu marembo ya Stade aho abakinnyi ku giti cyabo basiganwe n'ibihe ku ntera y'ibilometero 3,4.
Umukinnyi wabimburiye abandi mu guhaguka ni Nzafashwanayo Jean Claude wo mu ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme aho nyuma ye buri munota hahagurukaga umukinnyi kugeza abakinnyi 69 bose barangiye.
Uwakoresheje ibihe bito muri rusange ni Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team aho yakoresheje iminota itatu n'amasegonda 48 ndetse ahita anambara umwenda w'umuhondo.Umunyarwanda waje hafi kuri iki Cyumweru ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda aho yabaye uwa 31, yasizwe amasegonda 23.
Ku munsi w'ejo ku wa Mbere iri siganwa rizenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda rizakomeza hakinwa agace ka Kabiri ,kakaba kazahagukurikira Rukomo gasorezwe i Kayonza ku ntera y'ibilometero 158. Kazahuguruka Saa Tanu maze gasozwe Saa Munani.




Aldo Taillieu wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025




Perezida Kagame na Perezida na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku Isi,UCI,David Lappartient batangiza Tour du Rwanda ya 2025

Nzafashwanayo Jean Claude wahagurutse mbereÂ
