Perezida Kagame yifurije Pasiteri Rick Warren isabukuru nziza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu butumwa Umukuru w'Igihugu yanyujije kuri X kuri uyu wa 28 Mutarama 2024, ari na wo munsi Pasiteri Rick Warren yavutseho, ubwo hari mu 1954 i San Jose muri Leta ya California.

Perezida Kagame yagize ati 'Ku nshuti yanjye Pasiteri Rick Warren, Jeannette nanjye tubanje kubasuhuza wowe na Kay. Tuboneyeho kukwifuriza isabukuru nziza wagize uyu munsi no gukomeza kugira ubuzima bwiza mu myaka myinshi iri imbere. Imigisha myinshi.'

Pasiteri Warren ni inshuti ya hafi ya Perezida Kagame ndetse uyu muvugabutumwa akunze kuvuga ko umubano wabo udasanzwe.

Ni umugabo wemera ko bitangaje cyane kubona igihugu nk'u Rwanda kibasha kwiyubaka nyuma y'amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga miliyoni abandi bagasigara batagira epfo na ruguru, ha handi igihugu cyari cyabaye umuyonga.

Pasiteri Warren yagiye yifatanya n'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Aherutse kwitabira Rwanda Day yabereye i Washington D.C ku wa 02-03 Gashyantare 2024, ndetse atanga ikiganiro, aho yasabye Abanyarwanda kurwanirira u Rwanda no kurukunda kurushaho.

Yagize ati 'U Rwanda rukwiye kurwanirirwa bitewe n'uko rungana n'amateka yarwo. Mufite umutima wo kurwanira ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana.'

Mu 2023 ubwo uyu mukozi w'Imana washinze n'Umuryango Peace Plan ukora ibikorwa by'ubugiraneza, yari mu Rwanda, aho yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu, yavuze ko igihango kimwe muri byinshi afitanye n'u Rwanda ari ukuba hari inka yigeze guhabwa n'Umunyarwanda zikaba zimaze kuba 15.

Yagize ati 'Mu myaka myinshi ishize, nk'umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Perezida, PAC [Presidential Advisory Council], umucuruzi wa hano i Kigali yampaye inka nziza, zimwe dukunda hano mu Rwanda. Ntabwo nari mfite ahantu ho kuyishyira, nyishyira kwa Perezida Kagame […], undi munsi naramubajije nti inka yanjye imaze kubyara zingahe? Aravuga ngo ni 15.'

Pasiteri Rick Warren kandi ni umugabo udacana uwaka n'abavuga nabi u Rwanda, aho nko mu 2019 yavuze ko amatsinda y'abaruvuga nabi ahuriye ku kutishimira ibyo rwagezeho.

Pasiteri Rick Warren yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu yishimira kubamo kuko rwavuye kure ubu rukaba rwarabaye icyitegererezo ku Isi.

Yavuze ko ashengurwa n'abaruharabika bataruzi kuko mu bihugu birenga 100 yanyuzemo, mu Rwanda 'Ni ho honyine ntatswe ruswa, bigaragaza indangagaciro rwubakiyeho. Ikimbabaza ni abanenga u Rwanda batazi neza icyo bavuga.''

Icyo gihe yarakomeje ati 'Mfite abakirisitu barenga 3000 banyuze mu Rwanda, iyo haza kuba hari ikibazo ntihari kubura n'umwe ubimbwira. Bambwira ko amakuru anyuzwa mu itangazamakuru ahabanye n'ibibera mu gihugu.''

Pasiteri Rick Warren yageze mu Rwanda mu 2004, avuga ko iterambere ryarwo ridasanzwe akurikije amateka akomeye rwanyuzemo.

Nyuma y'inyandiko ye ifite umutwe ugira uti 'The Purpose Driven Life' u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk'igihugu. Icyo gihe mu 2005 ni bwo hanatangijwe Peace Plan.

Kugeza ubu amatorero arenga 4000 yo mu Rwanda yafatanyije na Peace Plan mu gufasha ibihumbi by'abakorerabushake guteza imbere uduce bakomokamo binyuze mu mishinga itandukanye.

Pasiteri Rick Warren ni umwe mu batihanganira abavuga nabi u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-pasiteri-rick-warren-isabukuru-nziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)