Byabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, muri Village Urugwiro.
Aba bana bagize umwanya wo kwidagadura, gusangira, ndetse banereka Madamu Jeannette Kagame zimwe mu mpano bafite haba mu bijyanye no kubyina Kinyarwanda, imivugo no gukina Karate.
Igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru n'abana baba baturutse hirya no hino mu gihugu, Madamu Jeannette Kagame akunda kugikora kenshi mu mpera z'umwaka.

Abana bakiranywe ubwuzu n'urugwiro

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yafatanyije na Madamu Jeannette Kagame mu gufasha abana gusoza umwaka neza





Madame Jeannette Kagame yanahaye abana impano zitandukanye zirimo ibikoresho by'ishuri n'ibindi bibafasha kwidagadura





Madamu Jeannette Kagame yafatanyije n'aba bana gukata Cake mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka neza


























Buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame yakira abana baturutse hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo kubifuriza gusoza neza umwaka no gutangira undi mu byishimo


Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée bakurikiranye imikino itandukanye abana bakinaga

Abana barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu ni bo bakliriqwe na Madamu Jeannette Kagame















































Abana bari basazwe n'umunezero mwinshi

Uba ari umunsi w'ibyishimo ku baba bitabiriye ubutumire bwa Madamu Jeannette Kagame

Uba ari umwanya mwiza uhuza abana bavuye mu ntara zitandukanye n'abo mu Mujyi wa Kigali


Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu birori byo kubifuriza gusoza no gutangira umwaka neza


Abana baturutse hirya no hino mu gihugu bakiriwe muri Village Urugwiro



Muri aba bana harimo abafite impano zitangaje mu myitozo ngororangingo

Umwanya wo gukina abana bawubyaje umusaruro barizihirwa



Kujya mu byicingo ni kimwe mu byizihira abana cyane

Hari hari abantu bafasha abana kwishimisha babashushanyaho
