Nyuma y'igihe kinini urubanza rw'uyu mujenosideri rutegerejwe, kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, urukiko rw'i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Dogiteri Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha biremereye, birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Rwamucyo yari umuganga akaba n'umwarimu mu ishami ry'ubuvuzi rya Kaminuza y'uRwanda, i Butare, ari naho yakoreye ibyaha aregwa.
Mu nyandiko ikubiyemo ibyo aregwa n'ibimenyetso byabyo, ashinjwa kuba yarashyigikiye akanakwiza ubutumwa bwa Leta y'abicanyi, by'umwihariko mu ijambo yavugiye muri iyo Kaminuza tariki 14 Gicurasi 1994, aho yashishikarije mu ruhame Abahutu kwica Abatutsi.
Dr Rwamucyo kandi yanagaragaye kuri bariyeri zaguyeho Abatutsi benshi mu mujyi wa Butare, anategeka ko imirambo yabo ijugunywa mu cyobo rusange, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Uregwa ndetse n'abanyamategeko bamwunganira mu rubanza ntibahakana ibyo gutaba iyo mibiri mu cyobo rusange, ariko bakavuga ko ngo yabikoreye kwanga ko iyo yakurura indwara z'ibyorezo mu baturage.
Umwe muri abo banyamategeko ba Dr Rwamucyo ni Me Philippe Meilhac, wamamaye mu kuburanira abajenosideri, barimo Agatha Kanzoga na Felisiyani Kabuga.
Biteganyijwe ko iburanisha ry'uru rubanza rizapfundikirwa tariki 29 z'uku kwezi, humviswe abatangabuhamya 60, barimo abashinja Eugène Rwamucyo n'abamushinjura.
Muri abo bamushinjura higanjemo abajenosideri, ndetse n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana nawe uzatangira kuburana tariki 07 z'uku kwezi.
Eugène Rwamucyo w'imyaka 65 y'amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Yabaye umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, akaba n'umuhezanguni utarahishaga kwanga Abatutsi urunuka.
Kuva ahunze uRwanda muw'1994, Dr Rwamucyo yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw'2010 yigeze gutabwa muri yombi ariko aza kurekurwa, ubu akaba aburana adafunze.
Dr Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishijwe mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo undi muganga, Sosthène Munyemana, uherutse gukatirwa imyaka 25 y'igifungo. Uyu Munyemana yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukaba ruteganyijwe kuva tariki 17 Nzeri kugeza kuya 15 Ukwakira 2025.
Mu gihe Eugène Rwamucyo yahamwa n'ibyaha, amategeko ateganya ko yahanishwa igihano gishobora kugera ku gifungo cya burundu.
The post Amaherezo y'inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera appeared first on RUSHYASHYA.