Imyaka 7 y'impinduka mu buvuzi: Ibitaro bishya, kwiyongera kw'abaganga, kugera kwa muganga byoroshye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nako byagenze kuko uyu munsi uko serivisi z'ubuvuzi zari zihagaze mu myaka irindwi ishize ubu zahindutse ari na yo mpamvu icyizere cyo kubaho cyageze kuri 69,6% kivuye kuri 66,6% mu 2017.

Ubusanzwe abahanga mu buzima bagaragaza ko igihugu kicyishakisha kiba gifite ibikorwaremezo by'ubuvuzi biherereye ikantarange bigasaba ko umuntu amara amasaha n'amasaha ngo agere ku ivuriro.

Mu Rwanda hakozwe ibikomeye kuri uyu munsi. Ubu bisaba umuturage wa kure bimusaba iminota 20 gusa ngo abe ageze ku ivuriro mu gihe byasabaga iminota 50 mu myaka irindwi ishize.

Umukecuru wo mu Karere ka Muhanga wari umaze imyaka agahishyi ajya kwivuriza indwara zitandukanye mu Bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, kubona ibya Nyabikenke byuzuye na n'ubu ntarabyakira.

Ati 'Nivuje i Ruli nko mu myaka igeze ku icumi, nivuza umuvuza umuvuduko [w'amaraso]. Abana bari barabimenyereye ko ndara kabiri mu nzira.'

Yumvize ko Ibitaro bya Nyabikenke bigiye kuza, 'nti ntabwo bizansanga. Nti koko nzaruhuka uriya musozi? Ubwo nabonye byuzuye numva ndishimye kuko mu gitondo tujyayo nimigoroba tukaba twageze mu rugo.'

Ibi uyu mukecuru avuga bishimangirwa n'ingano y'amavuriro, ibigo nderabuzima n'ibitaro byagejejwe mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse hari n'ibiri mu mishinga.

Mu bitaro birindwi byubatswe harimo ibya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare, byavunnye amaguru abajyaga kwivuriza muri Uganda barimo abo mu Mirenge ya Karama, Kiyombe, Rukomo, Mimuri, Mukama n'ahandi bajyaga kwivuriza muri Uganda.

Impamvu ni uko kuva aho ibi Bitaro bya Gatunda byubatswe bisaba iminota iri munsi ya 20 ngo ube ukandagiye mu baturanyi bo mu Majyaruguru.

Mu bitaro birindwi kandi hubatswe ibitaro bya Gatonde, byaruhuye abaturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Gakenke bakoraga urugendo rw'ibilometero bisaga 50 bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi ku Bitaro bya Nemba.

Hari aho byananiranaga bakagana iya Nyabihu mu bya Shyira, bakabanza kwambuka umugezi wa Mukungwa, ariko aho huzuriye ibi bitaro byatwaye miliyari 4,3Frw, ubu ibyishimo ni byose.

Muri iya mezi 84 ashize kandi hubatswe ibitaro bya Munini byo mu Karere ka Nyaruguru, mu mushinga watwaye miliyari zisaga 9 Frw.

Hubatswe kandi Ibitabo bya Nyabikenke aho abatuye mu Ndiza babyemerewe na Perezida Paul Kagame mu 2015, nyuma y'uko bajyaga kwivuriza i Kabgayi, mu bilometero 45 uvuye i Nyabikenke. Ni umushinga wagenewe miliyari 7 Frw.

NST1 isize hubatswe Ibitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, ibya Nyarugenge ndetse mu Ukwakira 2023 Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa IRCAD Africa.

Ni icyicaro cya Afurika cy'Ikigo cy'Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, cyuzuye gishoweho miliyari zisaga 20 Frw.

Ibyo bitaro kandi bisanze ibindi 52 byari bisanzwe ndetse n'ibindi bibiri byavuguruwe birimo ibya Kabgayi mu Karere ka Muhanga n'ibya Kibogora by'i Nyamasheke.

Ku bigo nderabuzima bingana na 495 byari bisanzweho mu 2017 hongeweho 12 bishya, amavuriro mato ava kuri 473 mu 2017 agera ku 1252 mu 2024.

Ibyo bikorwaremezo byatumye ubwitabire mu kugura ubwisungane mu kwivuza buva ku 83% mu 2017, bugera mu 90,6% mu 2024, ari na byo bituma icyizere cy'Umunyarwanda kigeze kuri 69,6%.

Ntiwavuga ibyakozwe muri uru rwego utagaragaje imibare y'ababyeyi babyarira kwa muganga yageze kuri 93%, iy'abicwaga na malariya yavuze ku 427 mu 2017 igera kuri 35 mu 2023 n'ibindi.

Ubuvuzi ntibwahereye ku kuvura indwara zisanzwe gusa kuko serivisi zimwe zasabwaga kujya ibwotamasimbi ubu zisigaye zitangirwa mu Rwanda.

Muri Werurwe 2024 Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko mu gihe kitageze ku mwaka bitangiye gutanga ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko, abarwayi bagera 24 bahawe impyiko barakira.

Ni mu gihe abandi barenga 175 babazwe biturutse ku ndwara z'umutima.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rwihaye intego ko mu myaka ine abaturage 1000 bazaba bitabwaho n'abaganga bane bavuye ku muganga umwe kuri ubu uri kwita ku bantu 1000.

Ibitaro bya Gatonde, byaruhuye abaturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Gakenke bakoraga urugendo rw'ibilometero bisaga 50 bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi ku Bitaro bya Nemba
Ibitaro bya Byumba byaje ari igisubizo ku bo mu Karere ka Gicumbi
Ibitaro bya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare, byavunnye amaguru abajyaga kwivuriza muri Uganda
Ibitaro bya Munini byo mu Karere ka Nyaruguru byuzuye bitwaye miliyari zisaga 9 Frw
IRCAD Africa na yo yaje guteza imbere serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda
Ibitabo bya Nyabikenke byavunye amaguru abaturage bajyaga kwivuriza i Kabgayi, mu bilometero 45



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rugana-ibitaro-rwageze-ku-minota-20-intambwe-y-u-rwanda-mu-kurinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)