Dutemberane mu Stade Amahoro y'igitangaza ibumbatiye amateka ya ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twibukiranije neza; tariki ya 05 Nyakanga 1987, ni bwo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yatashye ku mugaragaro Stade Amahoro yari imaze igihe yubakwa, ndetse ni nacyo kibuga cya mbere gifite ibikorwa remezo bihagije cyari cyubatswe mu Rwanda icyo gihe.

Mu gutaha iki kibuga, hakinwe umukino wa nyuma w'irushanwa ryitwaga Trophée President Habyarimana, wahuje Panthères Noir na Mukura Victory Sport, urangira iyi kipe yari iya gisirikare itsinze Mukura igitego 1-0, cyatsinzwe na Napoleon ku mupira mwiza yahawe na murumuna we, Boumbedienne, Panthères yegukana igikombe.

Uwo munsi byari ibirori bikomeye ku banya-Rwanda kuko bari batsinze amahanga igitego cy'umutwe, bagira ikibuga cyiza kandi kigezweho.

Kugeza magingo aya iki kibuga kibumbatiye amateka akomeye u Rwanda rufite mu mupira w'amaguru, haba kwitabira igikombe cya Afurika CAN, inshuro imwe rukumbi, Kwegukana irushanwa rya CECAFA 1999, kwitabira igikombe cy'Isi ku ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, kwitabira irushanwa rya CHAN mu myaka itandukanye ndetse no kugera kure kw'amakipe (Clubs) ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.

Tugiye rero twebwe kwitemberera nyuma yo kwibuka sitade yacyiraga 20K ubu ikazajya yakira 45k

The post Dutemberane mu Stade Amahoro y'igitangaza ibumbatiye amateka ya ruhago appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/dutemberane-mu-mafoto-stade-amahoro-yigitangaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dutemberane-mu-mafoto-stade-amahoro-yigitangaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)