Bull Dogg, Green P na Zeo Trap imbere! Imishi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi njyana iri mu zifite abakunzi benshi ku isi, abayikora baza ku rutonde rw'imbere mu batunze agatubutse bakuye mu muziki.

Biragoye kuri ubu kuba wagenda ahantu harehare mu Rwanda utarumva abantu bumva indirimbo "Bwe Bwe Bwe" ya Bruce The 1st, Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot.

Iyi si yo ndirimbo yonyine muri uyu mwaka iri imbere muri Hip Hop kuko n'iyitwa "Imbwa Zimoka" ya Zeo Trap imaze iminsi inyeganyeza inshundura.

Iki gihe cy'ibirori, abahanzi benshi mu zindi njyana babaye nk'abatuje mu gushyira hanze ibihangano byabo kuko bigoye kubona aho kumenera.

Impamvu ni uko imishinga ya Hiphop ikomeje gusohoka umusubirizo ikanavugisha barimo n'ibikomerezwa no muri politike. Urugero ni "Sinabyaye" ya Zeo Trap iherutse kwandika amateka.

Mu gihe gito iyi ndirimbo yari imaze kugera kure bishingiye ku nkuru yayo irimo ibihe bitoroshye amaze igihe anyuranamo na Ish Kevin na Hollix byo kwivuga ibigwi, gusa byarenze aho bitangira no kuzamo ibitutsi. 

Ku ruhande rumwe ni ibintu bisa nk'ubuhanzi, mu gihe ariko byaba bitarebewe inyuma yaho bishobora kuzagorana kuko henshi byagiye bitangira gutyo bikarangira binatangiye kuvamo impfu.

Gusa mu bunararibonye bw'ababishinzwe bamaze gusaba ko aba baraperi babigenza gacye ndetse zimwe mu ndirimbo zirimo ihangana rirenze zirasibwa. Gusa izina rya nyiri igihangano ryaratumbagiye.

Ku rundi ruhande guhuza imbaraga kwa Bull Dogg na Riderman nabyo byavugishije benshi ahanini bishingiye ku mateka y'aba bombi. Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko bishimiye uyu mushinga w'uruhurirane rw'indirimbo, 'Icyumba cy'Amategeko'.

Nk'uko babisabwe n'abatari bacye, aba baraperi bombi bateganya kuzakorana igitaramo cyagutse nk'uko babihamirije inyaRwanda.

Kivumbi King aheruka gushyira hanze umuzingo yise "Ganza" ufite umwihariko mu buryo utunganijwemo n'abahanzi yitabajeho, ndetse afite gahunda yo gukora igitaramo cyo kuwumurika nyuma y'ibitaramo ari gukorera mu Burayi.

Ku rundi ruhande Ish Kevin umaze iminsi muri kurukuru na Zeo Trap, arateganya gushyira hanze EP yise "Semana" igizwe n'indirimbo 4, ariko zishobora kwiyongera igihe icyo ari cyose yayishyira hanze.

Zeo Trap na we ageze kure akora ku muzingo uzaba uriho indirimbo zigera kuri 20, yari yatangiye kuwutunganyiriza muri Trappish Music ariko biragoye kwemeza ko ari ho azawurangiriza.

Bruce The 1st na we byitezwe ko muri iyi mpeshyi azashyira hanze Album amaze igihe atunganya, hakaza na Bull Dogg na we witeguye kongera gushyira hanze Album.

Green P na we mu bihe bitari ibya kure yitegura gusohora EP izanumvikanaho indirimbo yahuriyemo n'umuvandimwe we The Ben.

Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 amaze akora umuziki by'umwuga. Haracyari kandi Album "Full Moon" ya Bushali imwe mu zimaze igihe zitigisa imyidagaduro nubwo itarasohoka.

KANDA HANO WUMVE ICYUMBA CY'AMATEGEKO


KANDA HANO WUMVE GANZA

">

KANDA HANO WUMVE BWE BWE BWE


Green P aheruka gutangaza ko yiteguye gushyira hanze EP izumvikanaho indirimbo yahuriyemo na The Ben bavukanaKivumbi King yatanze ibyishimo bisendereye muri Ganza yahurijeho abarimo Mike Kayihura na RidermanBushali amaze igihe ateguje Full Moon yitezwe na benshi muri uyu mwaka ko yazayimurika mu gitaramo cy'amateka 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143865/bull-dogg-green-p-na-zeo-trap-imbere-imishinga-ikomeye-ya-hip-hop-yo-kwitega-mu-2024-143865.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)