APR FC mu isura nshya? Christian na Omborenga mu muryango usohoka mu, abafana batangiye kwifata mapfubyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC iri mu nzira zo gutandukana na bakinnyi ba yo babiri bayifashije mu mwaka w'imikino ushize, Ishimwe Christian na Omborenga Fitina.

Omborenga Fitina wugarira ku ruhande rw'iburyo na Ishimwe Christian wugarira ku ruhande rw'ibumoso bombi basoje amasezerano ya bo bikaba bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

Aba bakinnyi bombi bagize uruhare rukomeye mu bikombe bibiri bya shampiyona biheruka kuko bari abakinnyi babanzamo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Ishimwe Christian.

Uyu mukinnyi bivugwa ko APR FC itamufite mu mibare ya yo kuko bifuza kugarura Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukina muri FAR Rabat muri Maroc bakaba batabatunga ari 3 kuko Niyomugabo Claude we agifite amasezerano.

Gusa amakuru avuga ko Mangwende yabahakaniye ko ataguruka, ariko APR yanze kuva ku izima aho bavuga ko bazazamura umwana ukina mu Intare FC witwa Mangwende akaza kungiriza Niyomugabo Claude.

Iyi kipe kandi biravugwa ko nyuma y'uko Omborenga Fitina asoje amasezerano na we batazamwongerera amasezerano ahubwo bazagarura Byiringiro Gilbert.

Omborenga Fitina wageze muri APR FC muri 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia babona gutandukana na we nta gihombo kirimo.

Christian ashobora kudakomezanya na APR FC
Omborenga Fitina na we ashobora gutandukana na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-isura-nshya-christian-na-omborenga-mu-muryango-usohoka-mu-abafana-batangiye-kwifata-mapfubyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)