Ni umushinga wandidiye kuko nta kinini cyakozwe kuva mu 2013 ubwo igitekerezo cyatangizwaga, gusa kera kabaye uyu mushinga watangiye gufata umurongo, nyuma y'uko abaminisitiri bawushinzwe bagiranye amasezerano agamije gutanga umurongo uzakurikizwa.
Ni amasezerano yasinyiwe i Mombasa muri Kenya ahari hateraniye ba Minisitiri batatu bahagarariye ibihugu uwo muhanda uzanyuramo, barimo Dr. Jimmy Gasore w'u Rwanda, Umunyamabanga ushinzwe Imihanda n'Ubwikorezi muri Kenya, Kipchumba Murkomen, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Uganda, Fred Byamukama na Roger Te Biasu wari uhagarariye Minisitiri w'Ubwikorezi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi nama, impande zombi zemeranyije uburyo bwo kuzashaka amikora azatuma uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa, uyu muhanda ukazaturuka Naivasha muri Kenya ukomereza muri Uganda, ukazaca muri Sudan y'Epfo, u Rwanda ndetse na Congo.
Aba baminisitiri kandi bemeranyije gushyiraho uburyo buzabafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, ku buryo n'imbogamizi zose zavuka zashakirwa ibisubizo hakiri kare.
Murkomen uhagarariye Kenya yavuze ko ibi bihugu bifite gahunda yo gukorana n'inzego z'abikorera mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ati "Turifuza gufatanya n'inzego z'abikorera kugira ngo twagure uyu muhanda wa gari ya moshi, mu rwego rwo kugira ngo byoroshye urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, ndetse Kenya igeze kure umushinga wo guhindura amategeko kugira ngo twemerere inzego z'abikorera kurushaho gushora imari mu rwego rwa gari ya moshi, hashingiye ku bushobozi buke bwa Leta."
Uyu muyobozi yavuze ko bateganya gushyiraho uburyo bwo guteza imbere aho iyi mihanda izajya inyura mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere, ati "Dufite intego yo kurema ibyanya bikorerwamo ubucuruzi mu nzira uyu muhanda uzanyuramo, ibyo bigatuma ibyo bice bihinduka ibicumbi by'ubukungu."
Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu bizakorwa byose hazibandwa ku bijyanye no kurengera ibidukikije, na cyane ko urwego rw'ubwikorezi ari rumwe mu nzego zigira uruhare runini mu kohereza imyuka yangiza ikirere myinshi, ibituma ingaruka z'iyangirika ry'ikirere ziyongera muri rusange.
Yagize ati "Urwego rw'ubwikorezi ni rumwe mu nzego zohereza imyuka yangiza ikirere myinshi kurusha ibindi bintu. Turifuza ko mu iyubakwa ry'uyu muhanda, tuzagabanya imyuka yangiza ikirere, tukagabanya igiciro n'ibyago byo kwangirika k'umuhanda ndetse n'ibyago by'impanuka."
Ibi byose ngo bizatuma 'amahirwe y'Akarere ka Afurika y'Uburasirazuba ndetse n'amahirwe gafite ugereranyije n'indi miryango y'ubukungu muri Afurika aziyongera, mu gihe uyu muhanda wa gari ya moshi uzaba umaze kuzura, ibizagira ingaruka nziza ku baturage b'aka Karere uyu munsi ndetse no mu bihe biri imbere.'








