Ecobank yishimiye urwego rw'abayigannye bashaka akazi binyuze muri 'Career Fair' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2024 gihuriza hamwe Ecobank, ibindi bigo bitanga serivise z'imari ndetse n'abanyeshuri biga mu Ishuri Nyafurika ry'Imibare na Siyanse (AIMS) Ishami ry'u Rwanda.

Umukozi mu ishami rishinzwe abakozi muri Ecobank, Pauline Nakato yavuze ko 'career fair' yabaye bayiboneyemo abanyeshuri bafite ibitekerezo byiza ku buryo bakwishimira gukorana na bo ari nayo mpamvu bakiriye ubusabe bwabo nk'abashaka akazi.

Yagize ati 'Twaje gushaka abantu biga ibintu bitandukanye kuko turi hano ngo dushake abafite impano dukeneye nka bank. Ecobank ni banki mpuzamahanga ikorera mu bihugu 36 bitandukanye kandi twahuye n'abanyeshuri batandukanye harimo abo mu Rwnda, Ghana, Uganda Afurika y'Epfo na Mozambique.

Guhura n'abantu batandukanye kandi bafite impano zitandukanye nizera ko bifasha Ecobank nka banki mpuzamahanga kubona abafite impano zikenewe'.

Yakomeje ati 'Harimo abiga imibare ndetse n'abiga siyanse kandi twizera ko bahwanye n'abakozi dukeneye. Ni abanyeshuri bafite ibitekerezo byiza kuko twakiriye imyirondoro y'abasaba akazi (CVs) y'abagera kuri 30 kandi naganirirye na bo numva baje muri Ecobank batubera abakozi beza'.

Nakato yavuze kandi ko abona hagati y'imyaka itanu n'icumi iri imbere urwego rw'imari mu Rwanda ruzaba rumaze kugera kure ashingiye ku ishoramari riri gukorwamo uyu munsi.

Abanyeshuri ba AIMS Rwanda bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bahungukira cyane mu guhura n'ibigo bitanga akazi kuko bibafasha gusobanukirwa ibikenewe ku isoko ry'umurimo bakabihuza n'ubumeyi bafite. Binabafasha kandi kumenyana n'abatanga akazi bakora mu ngeri zinyuranye zijyanye n'ibyo biga.

Uwitonze Denyse yagize ati 'Aya ni amahirwe twabonye yo guhura n'abatanga akazi nk'abanyeshuri bitegura gusoza amasomo. Ubumenyi dukura mu ishuri byadufashije kumenya icyo tugiye kubukoresha mu muryango mugari. Twamenye ibibazo bihari tubihuza n'ubumenyi dufite tumenya uko ibyo babyitwaramo mu kazi'.

Ukurikiyeyezu Anaclet wiga imibare muri AIMS Rwanda na we yavuze ko Ecobank yamufashije gusobanukirwa uko ku isoko ry'umurimo bimeze.

Ati 'Nabashije kuganira na Ecobank bambwira akazi ababasesengura imibare baba bafite, ibiri ku isoko bikenewe kwitabwaho cyangwa se akazi gahari. Ikindi nungutse ni ukugira address z'abatanga akzi ku buryo bizamfasha kwisanga ku isoko ry'umurimo nyuma yo gusoza amasomo'.

Ecobank ni banki mpuzamahanga ikorera mu bihugu 36 harimo n'u Rwanda yafunguyemo ishami mu 2007. Muri Afurika y'Iburasirazuba ikorera mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Kenya, RDC na Tanzania. Ahandi muri Afurika ikorera ni muri Guinée-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Sanatarafurika, Sudani y'Epfo, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique n'ibindi.

Ecobank inafite ibiro biyihagarariye muri Ethiopia (Addis Ababa), Afurika y'Epfo ( Johannesburg) , u Bushinwa ( Beijiing), u Bufaransa (Paris), u Bwongereza (London) no muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ( Dubai).

Pauline Nakato yavuze ko abanyeshuri baganiriye yasanzze bafite ibitekerezo byiza bikenewe mu kazi
Ecobank yasobanuriye abanyeshuri uko isoko ry'umurimo rihagaze
AIMS Rwanda yashimiye Ecobank ubufatanye bwayo mu gufasha abanyeshuri bayo
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'ibindi bigo bitanga serivise z'imari
Abanyeshuri ba AIMS Rwanda bahujwe n'abatanga akazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yishimiye-urwego-rw-abayigannye-bashaka-akazi-binyuze-muri-career-fair

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)